Bwiza Agiye Kumurikira Album Muri Zambia

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umuhanzi Bwiza Emerance agiye kumurikira album ye ya gatatu yise ‘Home’ mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Hagati aho, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, yakiriye itsinda riri gutegura iki akaba yabikoze kuri uyu wa 21 Nzeri(9) 2026.

Ambasaderi Bugingo n’iri tsinda baganiriye ku myiteguro y’igitaramo, bemeranya ko kizaba ku itariki nshya ya 28 Ugushyingo.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 11 Nyakanga(7) 2026, ariko cyarasubitswe kugira ngo imyiteguro yacyo inozwe.

Bwiza yatangiye kumenyekana cyane mu 2021, ubwo yegukanaga irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’ ryateguwe na KIKAC Music.

Iri rushanwa ryamuhesheje amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.

Nyuma yaho yasohoye album nto bita Extended Play(EP) yise ‘Connect Me’, akora n’indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’.

Yanitabiriye ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards, ndetse amaze gusohora album ebyiri, ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, iyi ya nyuma akaba yarayimurikiriye mu Bubiligi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *