Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije gushyiraho “umurongo w’itumanaho” uzajya ukoreshwa mu gihe habaye ibibazo bifitanye isano n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje Perezida wa Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yabereye i Washington.
Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubwo bwenge, ubucuruzi ndetse n’intambara yo muri Iran ikomeje kandi ikadindiza ubuhahirane mpuzamahanga.
Bemeje ko bazongera guhura inshuro ebyiri mbere y’uko uyu mwaka urangira, hakazaba ari mu nama mpuzamahanga zizabera mu Bushinwa no muri Amerika.
Nubwo uruzinduko rwa Xi i Washington rwagaragayemo icyubahiro cyinshi n’amasezerano akomeye, Perezida ya Amerika yatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho umurongo wihariye w’itumanaho hagati yabyo ngo uzabe uburyo bwo kuganira ku bwenge buhangano.
Abanyamerika bavuga ko Abashinwa babiba ubuhanga mu ikoranabuhanga ry’ubwo bwenge buhangano, iyo ikaba ari ingingo Beijing igomba kuganiraho na Washington mu bwubahane.
Hashize iminsi abahanga mu ikoranabuhanga barimo n’abakoze ubwo bwenge bucurano baburira isi ko hari igihe ubwenge buhangano buzakururira akaga abayituye.
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwanze kubyemera, buvuga ko ibyo ari amakabyankuru, ahubwo ko ubwo bwenge ari ingenzi mu guteza imbere ibihugu n’abantu ku giti ubwabo.
Iyi mpamvu, hamwe n’izindi, iri muzatumye abayobozi bombi bemeranya ko hakwiye kubaho uburyo bwo kuganira kuri ubwo bwenge buhangano n’uko bwakoreswha mu buryo butagira uwo bwangiriza.
Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa na ryo ryemeje ko uwo murongo w’itumanaho ari umwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama.
Amasezerano ku bucuruzi
Indi ngingo ivugwa ko hagezweho muri biriya biganiro ni ukunoza ubucuruzi buranga ibi bihugu bikize kurusha ibindi ku isi.
Mu masezerano, Ubushinwa bwemeye gutumiza muri Amerika nibura toni miliyoni 10 z’ibikenerwa mu gutwara za gari ya moshi bita amakara mu 2027 no mu 2028.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije ku buryo bwo koroherezanya imisoro ku bicuruzwa byiswe “ibicuruzwa bidakemangwa ku mutekano”, bifite agaciro ka miliyari $ 30 ku bicuruzwa bizajya mu gihugu kimwe bivuye mu kindi.
Trump yavuze ko ibiganiro bye na Xi byari “iby’ubucuti, imbaraga n’intsinzi” ku Bushinwa na Amerika.
Ati: “Twateye intambwe ikomeye kandi nziza ku bihugu byombi.”
Trump yakiriye Xi Jinping mu buryo bwihariye, amutegurira ibirori bya Leta byitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu ikoranabuhanga muri Amerika.
Hari kandi akarasisi ka gisirikare, indege z’intambara zanyuze mu kirere ndetse na Xi yasuye ibyumba bishya bya Perezidansi ya Amerika birimo aho indege za kajugujugu zimanukira n’icyumba gishya cy’ibirori.
Xi na we yavuze ko uruzinduko rwe i Washington rwongereye “ibintu bishya” ku biganiro yagiranye na Trump i Beijing muri Gicurasi, 2026.
Yavuze ko bombi bemeranyije gukomeza “ituze n’umutekano mu mikoranire y’ingamba,” bishingiye ku kubahana, ubutabera no kunganirana.
Trump na Xi bazongera guhura
Kimwe mu by’ingenzi byagezweho muri iyi nama ni icyemezo cy’abayobozi bombi cyo gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byabo.
Trump na Xi bemeje ko bazongera guhura mu nama ya APEC izabera i Shenzhen mu Bushinwa mu Ugushyingo, ndetse no mu nama ya G20 izabera muri Miami muri Leta ya Florida mu Ukuboza(2026) izabera muri hoteli ya Trump ya Doral.

