Bashingiye ku iyubakwa ry’urugomero rwo ku mugezi wa Muvumba, abaruturiye n’abatuye ahandi muri Nyagatare, bafite ikizere cy’uko amazi ahagije azaboneka bitarambiranye.
Imirimo yo kubaka Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program igeze ku kigero cya 69%.
Uyu mushinga uzagira uruhare mu gutanga amazi azifashishwa mu kuhira ibyanya by’ubuhinzi, hakazubakwa n’uruganda rutunganya amazi meza ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 50,000 ku munsi.
Mu cyiciro cya mbere, ruzatangira rutanga meterokibe 25,000 ku munsi, rugende rwongererwa ubushobozi.
Urugomero rwa Muvumba kandi ruzatanga amashanyarazi bityo rugire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Armand Zingiro yanasuye imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyagatare (Nyagatare Sub-station) asanga igeze ku kigero cya 85%.
Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira Megawati 500.
Iri kusanyirizo rikazagira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kugeza amashanyarazi ku bikorwa bitandukanye birimo ibyo kuhira imyaka, inganda ndetse n’abaturage muri rusange.
Abatuye muri Nyagatare bavuga ko amazi n’amashanyarazi biri gutunganyirizwa mu karere kabo nibiboneka, bizaba inyunganizi mu kugera ku majyambere bamaze igihe baharanira.
Ifoto: Urugomero rwa Muvumba@MININFRA

