Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ya 11 ngarukamwaka y’Abayobozi ba Banki ya Aziya ishinzwe iterambere mpuzamahanga, Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB), iri kubera i Doha muri Qatar.
Minisitiri Murangwa yitabiriye ikiganiro cy’abayobozi b’ibihugu bigize AIIB (Governors’ Roundtable) cyibanze ku gushimangira ubufatanye n’ibihugu bigize iyi banki, hagamijwe guteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo no mu zindi gahunda z’iterambere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize iyo Banki, AIIB, kandi rumaze kubona inkunga n’inguzanyo by’iyi banki mu mishinga itandukanye, cyane cyane mu ikoranabuhanga no kwihutisha ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga, kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ndetse no guteza imbere abikorera.
Mu gihe kiri imbere, u Rwanda rurateganya kurushaho kwagura imikoranire na AIIB, hibandwa ku mishinga minini ihuza inzego zitandukanye kandi ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Hanateganywa gukoresha uburyo bwo kuvanga imari (blended finance), aho imari ituruka mu nzego zitandukanye ihuzwa kugira ngo imishinga minini ibone igishoro gikenewe kuva itangiye kugeza isojwe.
AIIB yashinzwe mu 2016, ifite icyicaro i Beijing mu Bushinwa, kandi ikaba igamije gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo n’iterambere rirambye, cyane cyane muri Aziya ndetse no mu bindi bice by’isi.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iyi banki mu rwego rwo kongera amahirwe yo kubona imari yo guteza imbere ibikorwa remezo n’ubukungu.

