Ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali, inyanya zikomeje kuba igicuruzwa gikenerwa cyane ariko igiciro cyazo kiri gutuma bamwe batangira gushaka ibindi byifashishwa mu mafunguro yabo.
Kuri ubu, bamwe mu bacuruzi bavuga ko inyanya ebyiri zishobora kugura Frw 100 bitewe n’uko umusaruro uhagaze ku isoko.
Abaguzi bavuga ko igiciro cyazamutse ku buryo kugura inyanya nyinshi bisigaye bisaba amafaranga menshi kurusha uko byari bisanzwe.
Urugendo rurerure rw’inyanya rutangirira mu murima, rukanyura mu mirimo yo kuzihinga, imiti n’inyongeramusaruro, kugeza ubwo zigeze ku mucuruzi no ku meza y’umuturage.
Ku isoko, umucuruzi na we avuga ko azirangura n’igiciro kiri hejuru.
Mugisha Cyprien, uzwi nka Mudive, ni umwe mu bacuruzi b’inyanya bakorera mu Murenge wa Gisozi, ahazwi nko mu Kigarama.
Avuga ko izamuka ry’ibiciro ridaterwa gusa n’abacuruzi, ahubwo ko na bo bagura inyanya ku biciro biri hejuru.
Ati: “Izamuka ry’ibiciro riterwa n’igiciro tuziranguraho. Natwe ntituba dushaka kuzigurisha tuzihenze, turabizi ko bikaze, ahubwo tugurisha bitewe n’uko natwe twaranguye. Abo tuziguraho mu masoko na bo bazirangura zibahenze.”
Uyu mucuruzi avuga ko ikureti imwe y’inyanya ishobora kugura Frw 45,000 ikavamo amabase agera kuri ane, bitewe n’umusaruro n’uburyo izi nyanya zisaruwe.
Avuga ko iyo kurete ashobora kuyimarana iminsi 10 kandi bikamusaba kuzibika neza ahantu hatatuma zangirika nko muri etajeri nabwo bigasaba ko bashyiraho ifu y’ubugari kandi niyo bagiye kurangura bakarangura izidahiye cyane.
Birumvikana kugira ngo zitabapfira ubusa zikabora.
Mudive avuga ko iyo inyanya zabuze bakajya Nyabugogo kuzirangura nabo bahita babyibwira bitewe nuko abazicuruza baba ari bake.
Baba bihagazeho ku giciro cyazo, bakabikora nk’ababivuganyeho.
Iyo umucuruzi aguze ku giciro kiri hejuru, avuga ko adashobora kuzishyira ku mufungo umwe ku giciro gito kuko bishobora kumuhombya cyangwa bigatuma abura abakiliya.

Ati: “Uziranguye gutyo ukazigurisha ku mifungo wahomba cyangwa ukabura abakiliya. Ushyize ku mufungo byasaba ko umwe wajya uwugurisha Frw 2,000 kandi si buri wese wayabona. Duhitamo kuzigurisha uko abantu bifite, nubwo nabwo usanga bijujuta ko tubahenda.”
Kuri ubu, avuga ko inyanya ebyiri azigurisha Frw 100 ariko igiciro gishobora guhinduka bitewe n’uko umusaruro uhagaze.
Umuguzi ari gushaka ibindi bisimbura inyanya
Izamuka ry’igiciro ntirigarukira ku bacuruzi. Abaguzi na bo bavuga ko ryabaye impamvu yo guhindura uburyo basanzwe bateguramo amafunguro.
Hakuzimana Thacien, umubyeyi w’abana babiri usanzwe ukora akazi ko gukora amatelefoni, akaba umuguzi twaganiriye, avuga ko ubu atagura inyanya nyinshi nk’uko yabikoraga mbere.
Ati: “Inyanya zarahenze cyane. Ubu kugura nyinshi bisaba amafaranga menshi, ku buryo hari igihe umuntu ahitamo kugura nke cyangwa agashaka ikindi yateka. Nanjye nahisemo gukoresha ibirungo bikozwe mu nyanya, birimo Kenzi, Red Gold n’ibindi, aho kugura inyanya nyinshi nk’uko nari nsanzwe mbigenza.”
Avuga ko ibyo birungo bitasimbura inyanya burundu, ahubwo bimufasha kubona uburyohe bw’inyanya mu mafunguro mu gihe kubona nyinshi ku giciro gito bitakoroha.
Ati: “Ntibisimbura inyanya gusa. Icyo ibyo birungo bidufasha ni ukubona uburyohe bw’inyanya mu mafunguro kuko nabyo bikorwa mu nyanya.”
Kuki inyanya zihenze? Urugendo rutangirira mu murima?
Kugira ngo inyanya zigere ku isoko, umuhinzi aba amaze gukoresha amafaranga menshi.
Uretse imbuto zo gutera, imibyizi, umuhinzi aba agomba guhangana n’indwara zishobora kwibasira igihingwa akagura imiti, inyongeramusaruro, no guhemba abakozi.
Megithilde Dusengimana, umucuruzi w’imiti n’inyongeramusaruro ukorera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Ndatemwa, avuga ko inyanya zishobora gusaba amafaranga menshi kuva zitewe kugeza zisaruwe.
Avuga ko mu ndwara zikunze kwibasira inyanya harimo Kababi, irangwa no kubabuka kw’inyanya, ndetse na Kadomo, aho inyanya zigira utudomo; hari n’abita iyo ndwara Gashangara.
Avuga ko izo ndwara zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere, bikongerera ibibazo umuhinzi uba ufite inshingano zo kwita ku gihingwa.
Imiti na yo igira uruhare mu mafaranga umuhinzi ashora.
Mu kurinda no kuvura inyanya, abahinzi bakoresha imiti n’inyongeramusaruro zitandukanye.
Dusengimana avuga ko umwe mu miti ikoreshwa ku nyanya ari Detane, aho ikilo kimwe kigura hafi Few 10,000 mu gihe ibiro 25 bigura hafi Frw 150,000.
Avuga kandi ko umuhinzi ashobora gukoresha imiti nibura rimwe mu cyumweru bitewe n’ikibazo gihari ndetse n’inama ahabwa ku ikoreshwa ry’imiti n’inyongeramusaruro.
Mu byongerera igihingwa imbaraga harimo n’ibindi bicuruzwa nka Vegetative na MPK 19-19, ariko amafaranga umuhinzi ashora ntagarukira ku miti gusa.
Akomeza avuga ko “Umuhinzi ahomba” ariko imibare y’umusaruro iratandukanye.
Dusengimana avuga ko hari igihe amafaranga umuhinzi akoresha mu murima atajyana n’igiciro abonaho nyuma yo gusarura.
Ati: “Oya, ntibihwanye. Umuhinzi arahomba, igiciro agurishirizaho kiri hasi cyane. Niba ikidomora kimwe cy’inyanya kigura Frw 3,000, ikilo kimwe cy’umuti kikagura Frw 10,000 ukongeraho n’umubyizi w’amafaranga Frw 1,500 urumva adahomba koko?”
Ku bijyanye n’umusaruro, avuga ko ikureti imwe y’inyanya ishobora gutwara hafi Frw 12,000 mu buryo bw’ikigereranyo, kandi ikavamo amabase menshi bitewe n’uko isarurwa n’umusaruro w’igihingwa uhagaze.
Avuga ko isarura rya mbere rishobora gutanga amabase ane, mu gihe mu bindi byiciro by’isarura umusaruro ushobora kwiyongera.
Hegitari imwe ishobora gutwara miliyoni Frw 2.
Mu mibare atanga ku buhinzi bw’inyanya, Dusengimana avuga ko umuhinzi ufite hegitari imwe ashobora gukoresha hafi miliyoni Frw 2 kuva atangiye guhinga kugeza asaruye, bitewe n’ibikenewe ndetse n’imiterere y’umusaruro.
Yongeraho ko mu gihe umusaruro ubaye mwiza kandi isoko rikagenda neza, umuhinzi ashobora kubona inyungu igera kuri miliyoni Frw 5.
Ibi bigaragaza ko igiciro umuguzi abona ku isoko atari cyo cyonyine kigena amafaranga umuhinzi cyangwa umucuruzi abona.
Hari urukurikirane rw’ibikorwa n’amafaranga aba yarakoreshejwe mbere y’uko inyanya zigera ku isoko.
Kuva ku murima kugera ku meza
Urugendo rw’inyanya rutangira umuhinzi ategura umurima, agatera imbuto, akita ku gihingwa, akagikurikirana kugira ngo kirindwe indwara n’ibyonnyi, agakoresha imiti n’inyongeramusaruro, akishyura abakozi, hanyuma akagera ku isarura.
Nyuma y’isarura, inyanya zijya mu maboko y’abazirangura, zigakomeza zijya ku bacuruzi bo ku masoko, ari na bo bazigeza ku baguzi.
Buri cyiciro kigira amafaranga kigendaho. Iyo umusaruro ari muke cyangwa amafaranga akoreshwa mu buhinzi akiyongera, igiciro ku isoko na cyo gishobora kuzamuka.
Ni muri urwo rwego bamwe mu baturage bo muri Kigali batangiye kugabanya ingano y’inyanya bagura cyangwa bagakoresha ibindi bicuruzwa bikozwe mu nyanya kugira ngo babashe kubona uburyohe basanzwe bakenera mu mafunguro.
Igisubizo kizava he?
Abaguzi bavuga ko hakenewe umusaruro uhagije kugira ngo ibiciro bigabanuke, mu gihe abacuruzi bavuga ko na bo bagurira ku giciro kiri hejuru.
Ku ruhande rw’abahinzi, ikibazo ni amafaranga menshi akoreshwa mu gutunganya no kurinda igihingwa, cyane cyane mu bihe by’indwara n’imihindagurikire y’ikirere.
Bityo, inyanya ebyiri zigurishwa Frw 100 ku isoko rya Kigali ntizigaragaza gusa igiciro cyo ku isoko; zigaragaza n’urugendo rurerure rw’umusaruro, amafaranga yakoreshejwe mu murima, imiti, umurimo, ubwikorezi, ubucuruzi ndetse n’uko umusaruro uhagaze.
Marie Rose Sabina ucururiza muri Nyabugogo yavuze ko kurangura bibahenda
Ati: “Hari inyanya turangura muri Tanzania, izindi zikava i Rwamagana. Hari ubwo tubigeza ino igiciro kirenga Frw 250,000. Inyanya zigera kuri 40% zigera i Kigali zangiritse cyangwa ziri mu nzira yo kwangirika.”
Mu gihe cy’imvura nibwo inyanya zibura kuko inyinshi ziba zarasaruwe, kandi kuzitera muri icyo gihe bituma zipfa.
Mu gihe abaguzi bakomeje kumva uburemere bw’igiciro cyazo, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya uko umusaruro w’inyanya uzongerwa, ibiciro by’ibikenerwa mu buhinzi bikagabanuka, ndetse n’uburyo umuhinzi yakomeza kubona inyungu mu gihe umuguzi na we ashaka kugurira ku giciro gishyize mu gaciro.
Akamaro k’inyanya mu mboni z’umuhanga n’ingamba zihari
Umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Dr Assinapol Ndereyimana avuga ko inyanya zikize kuri vitamini C na Vitamini A ku rugero runaka, hakiyongeraho n’imyunyungugu.
Ati: “Buriya inyanya zifitiye akamaro abagabo cyane kuko zifasha mu kurinda kanseri y’amabya. Bayita iya prostate. Inyanya rero ni ingenzi”.
Avuga ko Leta ishishikariza abahinga inyanya guhingira isoko.
Ubuhinzi Leta ishaka ni ubwa kijyambere bukorerwa ku butaka buhujwe kandi n’ubudahujwe, bugahingwaho mu buryo bwongera umusaruro ku buso buto.
Ku bufatanye n’Abayapani muri JICA, Leta yatangije ubukangurambaga bugenewe abaturage bwo kubanza kumenya ibikenewe ku isoko mbere yo guhinga.
Dr.Ndereyimana avuga ko Leta ifasha abahinzi b’inyanya binyuze mu kubaha nkunganire y’ifumbire mvaruganda.
Imibare Taarifa Rwanda ikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko mu myaka itandatu (2020-21 kugera 2025-26), inyanya zinjirije u Rwanda amadovize angana na Miliyoni $78.7 avuye muri toni ibihumbi 88.1 zoherejwe mu mahanga.

