Kimwe N’Ahandi Mu Rwanda Barataka Igihombo Baterwa N’Abazunguzayi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Abacururiza  mu masoko yo mu Karere ka Huye bavuga ko abazunguzayi babatwara abakiliya, bikabahombya kandi basora.

Abazunguzayi nabo bavuga ko aho kwiba bakagufunga cyangwa bakakwica, wacuruza muri ubwo buryo.

Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze iminsi muri Huye.

Habimana Ezéchiel, ufite imyaka 41, ucururiza imboga mu Isoko rya Huye, avuga ko amafaranga yinjizaga ku munsi yagabanutse, kuko hari abakiliya bahitamo kugurira abazunguzayi kuko bagurisha make.

Ati: “Twishyura aho dukorera kandi tukagira amafaranga dukoresha mu gutwara no kubika ibicuruzwa. Mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo babacaga hano, nashoboraga gucuruza nkabona hafi Frw 50.000 ku munsi, ariko ubu hari iminsi ntarenza Frw 30.000.”

Avuga ko hari ubwo umukiliya ashobora kuza ku isoko akareba igiciro, hanyuma akabona umuzunguzayi hanze wamwegereye kandi umuha igicuruzwa gihendutse, agahita ajyayo.

Asaba ko habaho uburyo bw’ubucuruzi buboneye, abazunguzayi na bo bagahabwa udusoko twabo.

Ngenzi Fiacre, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, uba mu gace ka Mukoni, avuga ko ahitamo aho agura ashingiye ku giciro, aho umucuruzi aherereye n’ubwinshi bw’ibicuruzwa.

Ati: “Njya kugura aho mbona igiciro nakwigondera. Niba mfite nk’amafaranga Frw 2.000, nkabona umucuruzi uri hafi y’aho niga cyangwa ntuye akampa imbuto nyinshi kurusha uwo mu isoko, ndeba icyo amafaranga yanjye ashobora kubona.”

We yemeza ko amahitamo ye ashingira ku giciro n’ubwinshi bw’ibyo ahaha.

Nyiramirimo Clémentine we ni umuzunguzayi ufite imyaka 36, ucururiza imbuto mu gace ko mu  Cyarabu mu Mujyi wa Huye.

Avuga ko ibiciro biri hasi ari byo bimufasha gukurura abakiliya, cyane cyane abanyeshuri.

Ati: “Iyo nguze imbuto ku bacuruzi banini, ngerageza kuzizana hano nkazigurisha ku giciro abantu bashoboye. Ntabwo nishyura amafaranga menshi yo gukodesha iduka cyangwa umwanya munini wo gukoreramo mu isoko, kandi ibyo bimfasha kugabanya igiciro.”

Abanyeshuri baba bashaka ipapayi, inanasi, imineke cyangwa izindi mbuto, ariko bakabanza kureba amafaranga bafite.

Avuga ko hari umunsi ashobora kubona inyungu ya Frw 2000 kandi ayo ni yo amutungira umuryango.

Abacuruzi bijujutira ko abazunguzayi babatwara abakiliya kandi badasora.

Asanga badakwiye gufatwa  nk’abangiza ubucuruzi bw’abandi kuko nabo baba bashaka amaramuko.

Abikorera basaba ko ubucuruzi bukorerwa ahabugenewe

Butera Gervais, uhagarariye abikorera mu Karere ka Huye, yabwiye Taarifa Rwanda ko adashyigikiye ubucuruzi bukorerwa ahantu hatemewe, kuko bushobora gushyira ubuzima bw’ababukora mu kaga ndetse bukagira ingaruka ku mitangire y’imisoro.

Ati: “Iyo abantu bacururiza mu muhanda, baba bashobora kugongwa n’imodoka. Ikindi, iyo umuntu akora ubucuruzi atishyura umusoro, bishobora kugira ingaruka ku bacuruzi bakorera ahantu hemewe, kuko bo baba bafite ibyo basabwa byiyongera ku giciro cy’ibicuruzwa baba baranguye .”

Asanga iby’uko abazunguzayi baba badafite aho bacururiza ari urwitwazo.

Ndetse ngo hari henshi hari amasoko mu Karere k’uburyo n’abazunguzayi bashobora kubona aho bashyira iseta bagakora.

Taarifa yashatse kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kankesha Annonciate , kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, ariko ntiyemera kugira icyo atangaza.

Kuri uyu wa Gatatu muri aka Karere haraba inama izahuza abashoramari bagatuye n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB ngo higwe uko amahirwe y’ishoramari akarimo yabyazwa umusaruro.

Jimmy GATETE 

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *