Amavubi Atsinze Na Cape Verde

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umukino wahuje u Rwanda na Cape Verde warangiye rutsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Byatumye ikipe Amavubi igira amanota atandatu arimo atatu rwatsinze Lone Stars yo muri Liberia n’andi atatu rukuye kuri Cape Verde.

Ibi biruhaye gukomeza mu rugendo rwo guharanira igikombe cya Afurika kitwa Africa Cup of Nations (AFCON).

Amavubi atsinze umukino wa kabiri mu gushaka itike y’lgikomve cya Afurika.

N’umukino wabereye mu gihugu cya Cape Verde, ukaba watangiye amakipe yombi yatakana cyane, biza  gutuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou, na Niyomugabo Claude.

Cape Verde yatsindiwe na Gilson Tavares.

Uyu mukino ni uwa kabiri u Rwanda rwitwayemo neza dore ko umukino wa mbere rwatsinze Liberia ibitego 3-1.

Kuri ubu u Rwanda ruyoboye itsinda K mu gihe ikipe y’igihugu ya Mali itarakina umukino wayo wa kabiri na Liberia.

Jean d’Amour TUYISHIME Claver

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *