Umunyarwenya Dr Nsabi yasohoye indirimbo yise “Urugendo” avuga ko ishingiye ku nkuru y’ubuzima bwe.
Mu kiganiro yagiranye na Taarifa Rwanda, yavuze ko ari indirimbo igaragaza impinduka zabaye mu buzima bwe.
Ati: “Impamvu nahisemo kuyita urugendo ni ukubera ko ari indirimbo igaragaza impinduka zabaye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwanjye, icyo il itandukaniyeho n’izindi ndirimbo ni uko igaruka ku buzima bwanjye bumwe na bumwe abantu batazi”.
Akomeza avuga ko iyi ndirimbo yamugoye mu buryo bw’amajwi no kuyandika bitewe no kugira ibitekerezo byinshi.
Ati: “Ikintu cyangoye cyane ni uguhuza indirimbo mu buryo bw’amajwi kuko hahiye habamo ibibazo mu itunganywa ryayo biratinda cyane.”
Avuga ko no kuyandika habayemo impinduka nyinshi bitewe n’ibitekerezo biyirimo.
Avuga ko ubutumwa bw’ingenzi yifuza ko umufana yasigarana nyuma yo kuyumva ari ukudacika intege mu byo akora bya buri munsi.
Dr Nsabi ati: “Ubutumwa bw’ingenzi nifuza ko umufana yasigarana nyuma yo kuyumva ni ukudacika intege mu bikorwa bya buri munsi, ibyo umuntu ahatanira kugeraho akabikorana umutima wose n’icyizere cyuko bizakunda.”
Bisa nk’aho yiyemeje gukomeza guhanga kuko avuga ko nyuma y’indirimbo “Urugendo” azakora izindi.
Dogiteri Nsabi asanzwe ari umukinnyi wa filime, agakora urwenya ndetse n’ikinamico.
Ubu yinjiye mu muziki, ibintu avuga ko azakomeza gukora.
Jean d’Amour TUYISHIME Claver
TAARIFA.RW

