Kenya: Uruganda Rwa Dangote Muri EAC Rwatangiye Kubakwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Visi Perezida wa Kenya, Kithure Kindiki, yageze i Lamu kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri 2026, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rwa peteroli rwa Dangote, East Africa Oil Refinery.

Rwitezweho kungera ubwinshi bw’ibikomoka kuri peteroli Afurika ikenera no kuyigeza ku bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Kindiki yageze ku kibuga cy’indege cya Manda, kiri hafi y’ikigo cy’ingabo za Kenya zirwanira mu mazi.

Yari aherekejwe na Soipan Tuya, Minisitiri w’Ingabo, na Lee Kinyanjui, Minisitiri w’Ubucuruzi.

Perezida William Ruto ni we wari uteganyijwe kuyobora umuhango wo gutangiza uyu mushinga, washowemo imari n’Umunya-Nigeria Aliko Dangote.

Uru ruganda ruzuzura rutwaye hafi miliyari $16 ahwanye na tiriyari zisaga ebyiri z’amashiringi ya Kenya.

Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli zigera ku 700.000 ku munsi, kandi biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izamara imyaka itatu.

Ibikomoka kuri peteroli bizatunganyirizwa muri uru ruganda biteganyijwe ko bizakoreshwa muri Kenya no mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uyu mushinga uje mu gihe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bigikoresha peteroli itunganyirizwa mu mahanga.

Leta ya Kenya ivuga ko uruganda ruzafasha kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere inganda.

Biteganyijwe ko ruzajya rukoresha peteroli iva mu karere, harimo iyo mu gace ka Turkana muri Kenya, mbere yo kongera ibituruka mu Burasirazuba bwo Hagati no mu tundi turere tuyicukura.

Icyakora, uyu mushinga uracyari mu bibazo by’amategeko bijyanye n’ubutaka bugenewe kubakwaho uruganda.

Abaturage basaga 130 bo mu duce twa Hindi, Manda na Magogoni bajyanye ikirego mu nkiko, basaba ko uburenganzira ku butaka bwabwo bwitabwaho.

Nubwo Dangote yavuze ko ibyo bibazo bitazabuza umuhango wo gutangiza umushinga, bishobora kugira ingaruka kuri bimwe mu bikorwa byo kurwubaka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *