Abanya-Iraq bazindukiye mu mihanda bishimira ko ingabo zose za Amerika zavuye ku butaka bw’igihugu cyabo.
Ingabo za Iraq zakoze imyiyereko ya gisirikare i Baghdad na Najaf mu birori byiswe Umunsi w’Ubusugire bw’Igihugu.
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, abantu ibihumbi bateraniye ku muhanda wiswe ‘uwa Palestine’ uri mu murwa mukuru Baghdad, bishimira iherezo ry’igihe ingabo za Amerika zari zimaze muri Iraq.
Ibi birori byabaye nyuma y’uko abasirikare ba nyuma ba Amerika bavuye mu kigo cya gisirikare kiri i Erbil, mu Majyaruguru ya Iraq, ibi bikaba byabaye iherezo ry’ibikorwa ry’ihuriro mpuzamahanga riyobowe na Amerika mu kurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (ISIL).
Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali al-Zaidi, wayoboye umuhango wo guhererekanya inshingano, yavuze ko uku kuva kw’ingabo za Washington mu gihugu cye ari intangiriro y’icyiciro gishya kizarangwa n’ubusugire bw’igihugu, gukomeza inzego za Leta no kugirana ubufatanye n’ibindi bihugu.
Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’ihuriro riyobowe na Amerika muri Iraq birangiye, Minisiteri y’Ingabo za Amerika yatangaje ko izakomeza kugira ubushobozi mu karere, burimo gukusanya amakuru y’ubutasi no kugenzura ibikorwa, bishobora no gufasha mu bijyanye n’umutekano wa Iraq.
Amerika yateye Iraq muri Werurwe 2003 igamije gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein, ishingiye ku byavugwaga mu butasi ko icyo gihugu cyari gifite intwaro kirimbuzi n’izindi z’ubumara, ibirego nyuma byagaragaye ko bidafite ishingiro.
Ingabo z’Amerika zari zaravuye muri Iraq mu 2011, ariko zongera kuhagaruka mu 2014 nyuma y’uko umutwe wa ISIL wari umaze kwigarurira ibice binini by’igihugu.
Kuva kw’ingabo za Amerika gufatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa Iraq rwo kwigenga mu by’umutekano.
Icyakora, igihugu kiracyafite imbogamizi zijyanye n’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro ishobora kubangamira y’inzego za Leta.

