Abatuye Muhanga Barasabwa Kuzibukira Ibyaha

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
SSP Sano Nkeramugaba. Ifoto@KigaliToday

Polisi na RDF muri Muhanga basaba abatuye aka Karere kunga ubumwe mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku babikekwaho.

Ubuyobozi bw’izi nzego bugaragaza ko muri aka Karere hagikorerwa urugomo rutera abantu gukubira no gukomeretsa abandi, ubujura, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ibyaha bishingiye ku mitungo n’izungura.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Senior Superintendent of Police( SSP) Sano Nkeramugaba asaba abaturage kureka guhishira ibyaha, abandi bakabuzwa kubikora kuko biba bizabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa kandi ibi bishegesha umuryango.

Kimwe mubyo yababujije kandi gikunze kuvugwa haba muri Muhanga n’ahandi mu Rwanda ni ukunywa urugomi.

Ati “Urumogi muri aka Karere rurahari, duhora turufata ruvuye za Ngororero na Nyabihu, ariko ni uruhererekane ruzamo uruvuye hakurya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ubu turashaka ko mudufasha kubona amakuru y’abarucuruza kandi dushaka ko mutwereka abacuruza rwinshi batari abacuruza udupfunyika bita utubure.”

SSP Nkeramugaba yemeza ko guhishira urumogi bishegesha igihugu kikabura abato bazagifasha mu gihe kiri imbere, kandi abakuru barunywa bagahohotera abana bagakora n’ibindi byaha bikomeye.

Umuyobozi w’Ingabo muri Brigade ya 509 ikoreramo muri Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, Lt. Colonel Donat Murenzi agaragaza ko kugira ngo ibyaha bitahurwe, ari ngombwa ko inzego z’ubuyobozi mu Isibo no ku Mudugudu byongera imbaraga mu kuzuza ibitabo by’abinjira n’abasohoka muri ibyo bice by’ubuyobozi bw’ibanze bw’igihugu.

Asaba ko muri ibyo bitabo, hagaragazwamo ab’imyitwarire mibi ku baturage barimo abajura, abakora inzoga z’inkorano, abahishira abajura kuko ayo makuru akenewe ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.

Ati: “Mwuzuze ibitabo by’abinjira n’abasohoka, abasanzwe bazwiho ko ari abajura, mubamenye, mutange amakuru yabo igihe hari ibyibwe, kuko nibo bagomba guhita bakekwa, mubahozeho ijisho, umugore ntahishire umugabo we n’ubwo basangira, aba azi ko umugabo we yiba”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline agaragaza ko abakomeza guhishira abakora ibyaha nabo baba bakoze ibyaha.

Avuga ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, umuntu wenga inzoga zitujuje ubuziranenge, atajya ahanishwa amande ahubwo azajya agezwa mu rukiko akaba yakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Icyakora, nta nomero y’itegeko rigena icyo gifungo yatangaje, gusa agasaba abaturage kureka gukora ibyo binyobwa.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, ubuyobozi mu nzego za politiki n’umutekano busaba abaturage kwirinda gukora ibyaha kandi ntibahishire ababikora.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *