Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igihugu cyababajwe n’urupfu rwa Dafroza Mukarumongi Gauthier, Umunyarwandakazi wabaga mu Bufaransa wamaze imyaka isaga 20 aharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera.
Dafroza yitabye Imana ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, afite imyaka 72 azize uburwayi.
Mu butumwa Guverinoma y’u Rwanda yanyujije kuri X , ku wa Gatandatu, yashimiye Dafroza umuhati yagize wo guharanira ukuri, kwibuka no guharanira ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ubutabera binyuze mu kuburanisha abayikekwaho.
Guverinoma yavuze ko ubutwari bwe n’ubwitange budacogora yagize mu guharanira ukuri n’ubutabera ari umurage ukomeye ku Banyarwanda.
Ubwe yigeze kuvuga ko ibyo akora byose abikorera abo Jenoside yahitanye mu rwego rwo kubaha agaciro ababishe babambuye, hakiyongeraho no guha ubutabera abasigaye.
Dafroza na Alain Gauthier batangiye ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho Jenoside mu 1996 ubwo bajyaga mu Rwanda guhura n’abarokotse, gukusanya ubuhamya no gukurikirana amakuru ku bantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari baragiye gutura mu Bufaransa.
Amakuru bakusanyaga bayashyikirizaga inzego z’ubutabera z’u Bufaransa.
Bivugwa ko bagize uruhare mu manza hafi ya zose zabereye muri ikig gihugu mu birego bigera kuri 30 byatanzwe mu Bufaransa ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside.
Ibikorwa byabo byagize uruhare no mu gukurikirana no kuburanisha Dr.Eugène Rwamucyo, wakatiwe mu 2024 igifungo cy’imyaka 27 kubera uruhare mu muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ubumenyi Dafroza yari afite ku Kinyarwanda n’amateka y’u Rwanda bwamufashaga kandi gusobanura no guhindura inyandiko ziri mu Kinyarwanda akazishyira mu Gifaransa, bikorohereza abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza mu isesengura ryabo.
We n’umugabo we banagiye mu mashuri na Kaminuza mu Bufaransa bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banarwanya abayihakana.
Mu 2017, Perezida Paul Kagame yabashyikirije bombi Igihango National Order of Outstanding Friendship, ibi bikaba uburyo bwo kubashimira uruhare bagira mu ikurikiranwa ry’abahekuye u Rwanda.
Ibikorwa byabo byaje no kuvugwa mu gitabo: Rwanda, à la poursuite des génocidaires cyasohotse mu 2023, cyanditswe n’umunyamakuru Thomas Zribi afatanyije n’umuhanga mu kwandika inkuru zishushanyije Damien Roudeau.
Mu 2001, Dafroza n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango witwa ‘Collectif des parties civiles pour le Rwanda’ (CPCR) mu Bufaransa, ari nawo wakorererwagamo ibikorwa byo guhuza amakuru ku bakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Bufaransa.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

