Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwasubitse iburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rya Maj.Gen James Birungi, nyuma y’uko Ubushinjacyaha burekanye impamvu zikomeye zatuma abunishwa afunzwe.
Birungi wahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare, yitabye urukiko ku wa 5 Ukwakira 2026, ariko umushinjacyaha Lt Regina Nanzaala avuga ko umukozi wari uteganyijwe gutanga inyandiko isobanura ibyo kurekurwa kwe ari mu mahanga.
Umuyobozi w’urukiko, Brig Gen Richard Tukacungurwa, yahise asubika urubanza kugeza ku wa 12 Ukwakira 2026, Birungi akomeza gufungirwa muri gereza ya Polisi ya gisirikare i Makindye.
Birungi akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu bukomeye n’ibindi byaha bijyanye n’umutekano.
Yafashwe muri Kanama 2025, ubwo hakorwaga iperereza ku birego by’uko bamwe mu basirikare bakuru bashobora kuba barahimbye ibitero by’iterabwoba kugira ngo bayobye amafaranga yari agenewe ibikorwa bya gisirikare nubwo we ahakana ibyo aregwa.
The Monitor yanditse ko mu rubanza rwe, aburanishwa hamwe n’abantu babiri bahoze bakorana n’inzego z’umutekano ari bo, Hamza Lyavaala na Adiil Walusansa bo bemeye icyaha cyo kwica abagore babiri mu bitero by’ibisasu byari byateguwe nk’ibitero by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bakoranaga na Lt Col Ephraim Byaruhanga, ushinjwa gutegura ibyo bikorwa, ariko na we ahakana ibyo aregwa.
Abashinjwa bemeye uruhare rwabo mu rupfu rwa Bruninga Sumaya wapfiriye aho igisasu cyaturikiye hafi y’ikiraro cya Kagwa ndetse na Azatu Sawiya warashwe n’abashinzwe kurwanya iterabwoba muri Kalerwe ubwo yari atwaye igisasu.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Lyavaala na Walusansa bahanishwa igihano cy’urupfu, buvuga ko bari bateguye ibikorwa byateje urupfu kandi bigateza ubwoba mu baturage.
Ababunganira basabye ko abakiliya babo bagabanyirizwa ibihano, bashingiye ku kuba bemeye ibyaha no ku nshingano bafite mu miryango yabo.
Urukiko ruzatangaza ibihano kuri abo bombi ku wa 12 Ukwakira 2026, ari na bwo ruzongera kuburanisha ‘ubusabe bwo kurekura Birungi by’agateganyo.
Major General James Birungi ni umusirikare mukuru ufite amateka mu bice bitandukanye by’ingabo za Uganda.
Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1998 nk’umusirikare usanzwe.
Yabaye umuyobozi wa batayo y’ingabo za Uganda zoerejwe muri Somalia, mu butumwa bwa UPDF muri icyo gihugu.
Yabaye kandi ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, naho mu mwaka wa 2019, ayobora umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda (Special Forces Command).
Nyuma yayoboye urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Military Intelligence, rwari ruzwi nka CMI, nyuma ruza kwitwa Defence Intelligence and Security (DIS).
Yabaye kuri uwo mwanya kuva muri Mutarama 2022 kugeza muri Mata 2025.
Muri Mata 2025 yagizwe umuyobozi w’ingabo za Uganda zirwanira mu bice bihanamye, Mountain Infantry Division, ifite icyicaro i Fort Portal kandi anayobora Operation Shujaa, ibikorwa bya gisirikare bya Uganda na FARDC byo kurwanya ADF mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri Kamena 2025 yavuye kuri uwo mwanya ajya Bujumbura nk’umudipolomate ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade ya Uganda muri icyo gihugu.

