Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yerekanye ko imwe mu mpinduka zikomeye yakoze kuva atangiye kuyobora uyu muryango ariu gutunganya ibikorwa byawo, kugira ngo birusheho kugirira akamaro abaturage.
Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Africa 24, mu gihe ari kwiyamamariza kongera gutorerwa kuyobora OIF.
Yavuze ko manda ye ya mbere ahanini yayigize iy’amavugurura, nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF bifuje ko uyu muryango umaze imyaka isaga 50 ushinzwe wavugururwa kandi ugashyirwa ku murongo ujyanye n’ibihe.
Ati: “Kuva nagera ku buyobozi bwa OIF, cyane cyane manda yanjye ya mbere nayihariye amavugurura n’impinduka zari zikenewe. Nyuma y’imyaka 50, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bifuje kongera gutekereza uko uyu muryango wavugururwa.”
Mushikiwabo yavuze ko mbere yo gutangira ayo mavugurura, mu 2019 yasabye ikigo cy’ubujyanama KPMG gukora isuzuma ry’imikorere y’umuryango, kugira ngo hamenyekane ahakenewe impinduka kurusha ahandi.
Yavuze ko kimwe mu by’ingenzi byagezweho ari ukugabanya ibikorwa by’umuryango no kubihuza n’ibyihutirwa.
Yasobanuye ko imishinga igera kuri 40 yagabanyijwe igera kuri 15 hashingiwe ku mishinga yari bugirire akamaro abantu benshi biganjemo urubyiruko.
Ati: “Twari dufite ibikorwa byari bigizwe n’imishinga 40, ariko twabigabanyije bigera kuri 15. Ibi byafashije umuryango kubona neza ibisubizo byihuse kandi bifatika ku baturage, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore.”
Mushikiwabo yavuze ko urubyiruko n’abagore ari bo umuryango ufatiraho mu kugena ibikorwa byawo, kuko ari bo ushyira imbere mu gushaka impinduka zigaragara mu baturage.
Yasobanuye ko kuvugurura umuryango mpuzamahanga nk’uyu bitoroshye kuko ibikorwa byawo bishingira ku bushake bw’ibihugu bigize OIF, birimo ibihugu bigera kuri 50 bifite uburenganzira busesuye bwo gutora n’ibindi bigera kuri 30 bifite ubundi buryo bwo kwitabira.
Mushikiwabo yavuze ko nubwo hari ibitekerezo byinshi bitangwa n’ibihugu bigize umuryango, ikibazo gikomeye ari uguhitamo ibyafasha abaturage mu buryo bugaragara kandi bwihuse.

