Ndabamenye Telésphore uyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ibura ry’umukamo mu gihugu ryavuyemo amasomo yatumye hatekerezwa uko haterwa ubwatsi bw’amatungo buhagije bwajya bwitabazwa mu mpeshyi.
Mu rwego rwo gukangurira aborozi kubutera, hari gutegurwa ubukangurambaga bwazatuma ubwo bwatsi buterwa hirya no hino mu gihugu kandi ku bwinshi.
Kugeza ubu, ubwo bukangurambaga bwatangiriye muri Nyagatare na Gatsibo muri mu Kwakira, 2026.
Buzakorwa buherekejwe no kugeza amazi meza ku matungo no gutunganya ibikorwa remezo by’amazi biri mu bice bikorerwamo ubuhinzi kurusha ibindi by’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aherutse kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Ukwakira 2026 ko iyo gahunda izagirira akamaro ubworozi.
Hari mu bisubizo yahaga Inteko ku bibazo Abadepite babajije Minisiteri ayoboye, bikaba bishingiye ku byo basanze abahinzi n’aborozi bahanganye nabyo mu mwuga wabo.
Minisitiri Dr. Ndabamenye yibukije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko gutera ubwatsi bw’amatungo byahoze mu muco w’aborozi.
Ati “Ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi no guteganya ko bwazabura byongere bijye no mu muco wacu kugira ngo tubyigishe abaturage. Icyatumye amata abura ni uko ubwatsi bwabaye buke kandi ntabwo twifuza ko byakomeza gutya.”
Avuga ko ubwo bukangurambaga buzaba bugamije ko mu gihembwe cy’ihinga no mu gihe imvura yagabanutse, amatungo atazabura ubwatsi.
Abajijwe ku biciro by’ibiribwa bihanitse ku isoko n’igiteganyijwe gukorwa, Minisitiri Dr. Ndabamenye yavuze ko kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare ibyanya byuhirwa byahinzwe neza, ndetse ibigori bikaba bigeze kure byera.
Umusaruro uzabivamo ushobora gufasha mu kugabanya izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko nk’uko abivuga, ariko akongeraho ko imihindagurikire y’ikirere izakomeza gutubya umusaruro w’ubuhinzi n’uw’ubworozi.
Minisitiri Dr. Ndabamenye asubiza ko izuba ryamaze amezi asaga ane riva riri mu byatumye ubwatsi bw’inka bwuma.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.
Abakurukirana ubukungu bw’u Rwanda bavuga ko kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’uw’ubworozi wiyongere, bizasaba ko ubwiyongere bw’abaturage budasumba ijanisha ry’ibiva mu buhinzi n’ubworozi.
Kuba ubuhinzi buzamuka ku ijanisha rirutwa gato n’iry’ubwiyongere bw’abaturage bituma ikinyuranyo cy’ibyo abaturage bakeneye ngo bihaze mu biribwa, kiba gito.
Guhuza ubutaka buhingwaho, gukoresha ifumbire mvaruganda cyangwa ivanze no gukoresha imbuto y’indobanure biri mu bigeragezwa ngo umusaruro uzamuke.

