Indwara ya macinya ikomeje gukwirakwira mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Burundi, ahanini bitewe n’amazi make mu bice byinshi.
Macinya itandukanye n’impiswi kuko yo ahanini uyitwaye yituma amaraso kandi ikaba ikwirakwira vuba kurusha impiswi zisanzwe mu Cyongereza bita Diarrhea.
Cholera ari yo macinya iravugwa mu gace ka Gihosha no mu tundi baturanye k’uburyo hari abarwayi bayo benshi bagejejwe mu bitaro by’umwami Khaled n’iby’igikomangoma Louis Rwagasore.
SOS Media Burundi ivuga ko inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’umuvuduko iyo ndwara iri kwandura mu baturage basanzwe badafite uburyo buhagije bw’isuku n’isukura.
Umurwayi wari urwariye mu Bitaro bya King Khaled kubera indi ndwara yabwiye SOS Médias Burundi ko ahangayikishijwe n’umubare w’abarwayi b’iriya ndwara bakomeje kuzanwa muri ibyo bitaro.
Ati: “Ibintu biteye impungenge. Kuva mu cyumweru gishize, bakomeje kwakira abarwayi. Nta munsi ushira hatamenyekanye umurwayi mushya.”
Uyu murwayi yanagaragaje impungenge z’igihe kirekire abarwayi bamara batarabonana na muganga ngo abohereze aho bavurirwa bahabwe imiti.
Yavuze ko abari mu bitaro kubera izindi ndwara batinya kwandura Korera, cyane cyane iyo abarwayi bayirwaye batinze gutandukanywa n’abandi.
Uwo murwayi avuga ko byaba byiza abarwayi bagiye bahuzwa n’abaganga hakiri kare bagasuzumwa bagahabwa imiti bataranduza abo basanze.
Mu duce tumwe na tumwe two muri Gihosha, mu Majyaruguru ya Bujumbura no mu nkengero zako, abaturage bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza yo kunywa.
Kuba muri ako gace haramaze kugaragara abanduye macinya, mu gihe amazi akomeje kubura, byongereye impungenge z’uko iyi ndwara ishobora gukomeza gukwirakwira.
Iyi indwara yandurira mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byandujwe n’udukoko tuyitera.
Ishobora gutera impiswi nyinshi no kuruka, bigatuma umurwayi atakaza amazi menshi mu mubiri. Iyo itavuwe vuba, ishobora kumuhitana.
Yagaragaye no mu tundi duce twa Burundi
Iyi ndwara kandi ntikigarukira i Bujumbura, kuko inagaragara mu tundi turere tw’igihugu.
Mu duce twa Kizuka na Gatete, two mu Karere ka Rumonge, mu Ntara ya Burunga, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Burundi, mu cyumweru kimwe cyo mu mpera za Ukwakira hagaragaye abarwayi bagera ku 10.
Muri bo, barindwi bari bakirwariye mu bitaro, umwe yapfiriye mu rugo, mu gihe abandi batatu bari bamaze gukira.
Ibi bibaye mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje guhangana n’ikwirakwira ry’iyi ndwara, cyane cyane mu duce dufite ikibazo cy’amazi meza.
Ikindi kibazo ni uko hari aho usanga abaturage bakituma ku gasozi, amazi y’imvura cyangwa amasazi agakwiza udukoko dutera macinya.
