Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yashyizeho itegeko rigena uburyo referendumu zizajya zitegurwa n’uko zizajya zikorwa muri icyo gihugu.
Yarishyizeho umukono ku wa 9 Ugushyingo 2026, ritangazwa ku mugaragaro ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo, binyuze kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu (RTNC).
Iri tegeko ryari ryabanje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite na Sena, rikaba rishyiraho uburyo bw’amategeko bugenga itegurwa n’ikorwa rya referendumu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu ngingo z’ingenzi zirigize, harimo gusuzuma ibibazo bishobora gushyikirizwa abaturage kugira ngo babitangeho ibitekerezo.
Harimo umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura zimwe mu ngingo zaryo igihe bibaye ngombwa.
Iri tegeko rigaragaza kandi inzira zitandukanye zishobora gutangirwamo igitekerezo cyo gutegura referendumu.
Binateganyijwe ko Perezida wa Repubulika ashobora gutangiza umushinga wo kurihindura, cyangwa bigakorwa k’ubusabe bwa Guverinoma, cyangwa byemejwe na kimwe cya kabiri cy’Abagize Inteko Ishinga amategeko, cyangwa abaturage binyuze mu busabe businyweho n’umubare runaka w’abaturage (petition) kandi bwujuje ibisabwa n’amategeko.
Itegeko Tshisekedi yasinye rinagena uko ibikorwa byo kwiyamamaza mbere ya referendumu bizakorwa, uko amatora azategurwa, uko ibyavuye mu matora bizatangazwa n’uburyo ababifiteho ingingimira bashobora kujuririra inkiko zibifitiye ububasha.
Icyakora, iri tegeko ryateje impaka muri politiki ya RDC.
Abashyigikiye iri vugurura bavuga ko rizongera uruhare rw’abaturage mu gufata ibyemezo bikomeye bireba igihugu mu gihe abatarishyigikiye bagaragaza impungenge z’uko rishobora gukoreshwa mu guhindura ingingo z’Itegeko Nshinga bishingiye ku nyungu bwite z’abanyapolitiki.
Kuba Perezida Tshisekedi yamaze kurishyiraho umukono, bivuze ko ryatangiye gukurikizwa, rikaba ari ryo rizajya rigenderwaho mu gutegura no gukora referendumu muri RDC.
Icy’ingenzi mu gukurikirana iri tegeko ni ukureba niba rizakoreshwa mu gutegura Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura irihari, kuko iki ari cyo kibazo gishobora gukomeza guteza impaka muri politiki ya Congo.
Abanyapolitiki batavuga rumwe na Tshisekedi bagize Ihuriro bise C64 (Coalition Article 64) baherutse guhura bemeza ko batazemerera ubutegetsi bwe guhindura iri tegeko.
Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga, Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund baherutse kuvuga ko ibyo Tshisekedi ashaka gukora ari uburyo bwo kugira ngo azagume ku butegetsi kandi ko bazakora ibishoboka byose umugambi we ugapfuba.

