Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yakiriye ku meza abayobozi b’ibihugu, za Guverinoma n’abandi bashyitsi bitabiriye inama ya 20 ya OIF iri kubera muri Cambodia.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nabo bari muri abo bayobozi.
Nyuma y’iryo funguro, abayobozi basubiye mu cyumba cy’inama kugira ngo bakomeze ibiganiro n’imishyikirano ku rwego rwo hejuru, byibanda ku nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”
Muri gahunda y’ibikorwa by’iyi nama, abayobozi barasuzuma banemeza inyandiko z’ingenzi zizavamo imyanzuro ihuriweho n’ibihugu bigize OIF, zirimo Itangazo rya Phnom Penh (Phnom Penh Declaration).
Abagize uyu muryango kandi barakomeza ibiganiro n’ibikorwa byo gufata ibyemezo ku muntu uzaba Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda itaha.
Aya matora akomeje gukurikirwa cyane.
Ku rundi ruhande, abayobozi n’intumwa zitabiriye iyi nama bazanasura ahantu nyaburanga n’ahafite amateka muri Cambodia, harimo n’uruzinduko ruzabageza mu gace ka Siem Reap no ku matongo y’amateka ya Angkor.
Muri ibyo bikorwa kandi harimo umuhango wo gutaha urusengero rwa West Mebon rwavuguruwe, uzayoborwa n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, afatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

