Mu ijambo yagejeje ku mwami wa Cambodia n’abandi bayobozi bitabiriye umusangiro yatumiwemo, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Cambodia bihuriye ku ntego yo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi binyuze mu ishoramari no kwagura inzego z’ubukungu.
Uyu musangiro wateguwe n’Umwami Norodom Sihamoni wa Cambodia, mu rwego rwo kumwakira mu ruzinduko rw’akazi ari mo muri icyo gihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Cambodia iri mu bihugu byo mu Karere iherereyemo bifite ubukungu buri kwaguka ku muvuduko uri hejuru, agaragaza ko u Rwanda rwifuza gukomeza kungukira ku bunararibonye bw’iki gihugu.
Ati: “Twese dufite inyungu mu kwagura inzego z’ubukungu bwacu no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari. Cambodia irerekana ko igize isoko rikomeye mu Karere iherereyemo kandi itera imbere. Twifuza gukomeza kungukira ku bunararibonye bwanyu.”
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia ni urwa mbere rw’umukuru w’u Rwanda usuye icyo gihugu mu rwego rw’uruzinduko rwa Leta.
Ruri no mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 20, kuko u Rwanda na Cambodia byashyizeho umubano w’ububanyi n’amahanga mu 2005.
Amasezerano mashya agamije guteza imbere ubufatanye
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, mbere y’ibyo birori, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, bayoboye umuhango wo gusinya inyandiko z’amasezerano atatu agamije kwagura ubufatanye mu bukungu.
Ayo masezerano arimo ay’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Urwego rushinzwe Iterambere rya Cambodia (CDC), agamije guteza imbere ishoramari no guhanahana ubunararibonye.
Harimo andi y’ubufatanye mu bukerarugendo, agamije koroshya ibikorwa byo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’ibihugu byombi no guteza imbere ingendo z’abakerarugendo.
Hakaba n’ayerekeye ubwikorezi bwo mu kirere (Air Services Agreement), azashyiraho urufatiro rw’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo z’indege.
U Rwanda rushobora gukoresha ubu bufatanye mu kwagura isoko ry’ibicuruzwa na serivisi byarwo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, mu gihe Cambodia na yo ishobora kubona amahirwe yo kugera ku masoko yo muri Afurika binyuze mu Rwanda.
Cambodia ni igihugu giherereye muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, gifite ubukungu bushingiye ahanini ku nganda zikora imyenda n’inkweto, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubwubatsi.
Banki y’Isi igaragaza ko ishoramari rituruka mu mahanga rikomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bwacyo.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje kandi mbere y’inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Cambodia yakiriye i Phnom Penh kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026.

