Banki Nkuru ya Cambodia (National Bank of Cambodia) na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) byatangije ku mugaragaro igeragezwa ry’uburyo bushya buzajya bufasha abaturage bo muri ibyo bihugu kohererezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, bwihuse kandi bwizewe.
Uyu mushinga witwa Proof of Concept of Cross-Border Remittance between the Kingdom of Cambodia and the Republic of Rwanda, watangijwe ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu nama ya Black Swan Summit Cambodia, yabereye mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Ubu buryo buzafasha abantu bari muri Cambodia koherereza amafaranga abari mu Rwanda, bakayakira kuri konti za banki cyangwa kuri telefoni.
Bwubakiye ku guhuza urubuga rw’ubwishyu rwa Bakong rwo muri Cambodia na eKash, uburyo bw’ubwishyu bw’ikoranabuhanga bw’u Rwanda bukorwa n’ikigo R-Switch.
Mu mikorere yabwo, ACLEDA Bank Plc. yo muri Cambodia ni yo izajya ikora nk’umuhuza w’amabanki (Correspondent Bank), mu gihe I&M Bank (Rwanda) Plc. izaba ishinzwe kwakira no kwemeza ko amafaranga yoherejwe agera kuri konti cyangwa ahandi umuntu yahisemo.
Binyuze muri ubu bufatanye, abakiliya ba ACLEDA Bank n’ibindi bigo by’imari bikoresha Bakong bazashobora kohereza amafaranga mu buryo butaziguye ku makonti ya banki no ku bandi bagenerwabikorwa bari mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ubu buryo buzoroshya kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byombi, bugabanye igihe n’ibisabwa mu bikorwa byo kuyohereza, ndetse bunatume serivisi z’imari zitangwa ku giciro cyoroheje.
Uruhare mu bucuruzi n’ubukerarugendo
Ubu bufatanye bugamije kwagura serivisi z’imari zifashishwa n’abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi bifite ibikorwa bisaba kohereza cyangwa kwakira amafaranga hagati ya Cambodia n’u Rwanda.
Buzanafasha koroshya ubwishyu mu bucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, ndetse butume abantu benshi babona serivisi z’imari zemewe zishingiye ku ikoranabuhanga.
Byitezwe kandi ko guhuza uburyo bwo kwishyurana bw’ibihugu byombi bizongera urujya n’uruza rw’amafaranga hagati yabyo, bityo bigire uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda na Cambodia bikomeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga.

