Amakuru Taarifa Rwanda ikigenzura aremeza ko Louise Mushikiwabo yatorewe gukomeza kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa mu gihe cy’umwaka umwe. Hagati aho, binaravugwa ko yabonye amajwi 26 kuri 53 y’ibihugu bihafite umwanya uhoraho.
Coumba Ba wo muri Mauritania yagize amajwi 18 n’aho umukandida wa Romania Dacian Ciolos wari ushyigikiwe na DRC n’u Bufaransa agira amanota arindwi.
Amakuru Taarifa yakuye ku bantu begereye inzego z’ingenzi za OIF, avuga ko Mushikiwabo yagize amajwi 26 kuri 51 yatanzwe mu matora yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Aya matora yabereye mu muhezo, aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bigize OIF byahuriye hamwe kugira ngo batore Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027–2030.
Amakuru yatangajwe avuga ko ibiganiro n’itora byamaze isaha imwe n’iminota 22.
Muri rusange, hatanzwe amajwi 51, mu gihe ibihugu bibiri bititabiriye itora.
Aya makuru avuga ko hashingiwe ku mategeko mashya ya OIF yo mu 2022, umukandida agomba kubona amajwi arenga kimwe cya kabiri cy’amajwi yatanzwe kugira ngo atorerwe kuyobora uyu muryango.
Bivugwa ko aya yaba ari amatora ya mbere ayo mavugurura yashyizwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Amakuru atangazwa avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, ari we wari utegerejwe gutangaza ku mugaragaro ibyavuye mu matora saa yine n’iminota 15 za mu gitondo (10:15) ku isaha yaho.
Ibyo impande zitandukanye zavuze
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yavaga mu nama yabereye mu muhezo, yabajijwe ibyavuye mu matora, asubiza ati: “Reka dutegereze itangazo ryemeza ibyavuye mu matora”, abivuga amwenyura.
Ku ruhande rwa Mauritania, abari bahagarariye icyo gihugu bavuze ko nibiramuka byemejwe ko Mushikiwabo yatsinze, bazamushimira.
Bagize bati: “Niba ibyavuye mu matora byemejwe, Mauritania izashimira uwatsinze. Twatanze umukandida tugamije ubumwe.”
RDC iracyashidikanya ku byavuye mu matora
Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zavuzweho kuva mu nyubako yakiriyemo inama ahagana saa tatu n’iminota 35 (9:35), zitarindiriye itangazo ryemeza ibyavuye mu matora.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde cyaganiriye n’umujyanama wa Perezida wa RDC, yavuze ko kuba Mushikiwabo yaba yagize amajwi 26 mu banyamuryango 53 ba OIF bitamuha uburenganzira buhagije bwo kuyobora uyu muryango.
Uwo mujyanama yongeyeho ko RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika, guhera kuri uwo munsi, ibikorwa byayo mu nzego za OIF.
Icyakora, kugeza ubu aya makuru y’ibyavuye mu matora agomba gufatwa nk’ayatangajwe binyuze mu bundi buryo kuko nta tangazo ryemewe n’inzego za OIF rirasohoka kugeza ubu.
Ibi kandi bivuzwe nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Mushikiwabo yongerewe undi mwaka ayobora OIF nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu by’uyu muryango batumvikanye kuwatsinze mu buryo butaziguye.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa…

