Raporo ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari igaragaza ko ingo zo mu Rwanda zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri 88,3%, ariko ko nubwo ungana gutyo, ukunda kubura.
Haribazwa kandi aho undi muriro r’ijanisha risigaye uzaturuka.
Iyi Komisiyo ivuga ko kwagura ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage bigomba kujyanirana no kunoza imitangire yayo, kugira ngo amashanyarazi aboneke kandi yizewe.
Ibyo byagarutsweho ubwo Perezida wa Komisiyo, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yagezaga ku bandi basenateri ibyavuye mu igenzura ryakozwe hagati ya Nyakanga na Nzeri 2026.
Nsengiyumva yavuze ko hari abaturage bamaze igihe bategereje guhabwa amashanyarazi, kandi ibikorwa remezo biyageza mu bice batuyemo byaramaze gushyirwamo, ariko bakayategereza bagaheba.
Ati: “Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo, hari aho ibikorwa remezo byamaze gushyirwa ariko abaturage bakaba bamaze igihe kinini batarahabwa umuriro. Hari n’aho bakomeza guhabwa amasezerano ko bazawubona mu gihe cya vuba gusa amaso yaheze mu kirere.”
Raporo ya Sena igaragaza ko umubare w’ingo zifite amashanyarazi wavuye kuri 78,9% mu 2024 ugera kuri 88,3%.
Muri zo, 63,3% zikoresha amashanyarazi atangwa binyuze mu muyoboro mugari w’igihugu, mu gihe 25% zikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.
Ku rwego rw’utugari, amashanyarazi amaze kugerwaho ku ijanisha rya 98,8%, avuye kuri 91%.
Mu bice byihutirwa birimo ibyanya by’ubucuruzi, inganda, ibitaro n’amashuri, amashanyarazi yahageze kuri 93,9%, avuye kuri 86%.
Nubwo iyi mibare igaragaza intambwe yamaze guterwa, raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ya 2025 igaragaza ko 32,8% by’abaturage batishimiye ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi , mu gihe 20,3% bagaragaje impungenge ku bikorwaremezo by’amashanyarazi byangiritse ntibisanwe.
Komisiyo ya Sena igaragaza kandi ko ubushobozi u Rwanda rufite bwo gutanga amashanyarazi bwavuye kuri megawati 406 (MW) mu 2024 bukagera kuri MW 472,9.
Muri zo, izigera kuri MW 367 zitangwa n’ingomero n’ibindi bikorwa biri mu Rwanda, mu gihe izisigaye zituruka ku mashanyarazi agurwa mu mahanga.
Icyakora, impinduka z’imiterere y’ikirere zikomeje kugira ingaruka ku musaruro w’amashanyarazi, cyane cyane akomoka ku ngomero z’amazi.
Mu bihe by’izuba, amazi aragabanuka bigatuma ingano y’amashanyarazi nayo igabanuka.
Ikindi kibazo ni uruganda rutunganya amashanyarazi rukoresheje nyiramugengeri rwa MW 80 ruherereye mu Karere ka Gisagara narwo rutaratangira gutanga umusaruro rwitezweho.
Komisiyo yagaragaje ko imyuzure yo mu gishanga cy’Akanyaru igora ibikorwa byo gucukura no gutunganya nyiramugengeri, bikabangamira ubushobozi bw’urwo ruganda bwo gukora ku kigero rwateganyirijwe.
Yagaragaje kandi ko ubujura n’iyangizwa ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bituma izo serivisi zihungabana ndetse n’amafaranga akoreshwa mu kubisana akiyongera.
Hari kandi ikibazo cy’amashanyarazi apfira mu miyoboro iyageza ku bayakoresha, ndetse n’abaturage bakoresha umuriro ariko ibyuma biyapima ntibyandike neza ingano bawuresheje bityo ntiyishyurwe, bigahombya Leta.
Komisiyo ivuga ko hakenewe kongera sitasiyo zifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi no gukaza igenzura ry’imikoreshereze yayo.
Mu gukemura iki kibazo, Guverinoma irateganya gushyira mu bikorwa imishinga umunani mishya irimo iy’ingomero z’amazi, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na gaze methane.
Imishinga ine y’ingomero z’amazi iteganyijwe kongera MW 58,76 ni i iyi ikurikira:
– Nyabarongo II: izatanga MW 43,5, ikazarangira mu Ukuboza 2027.
– Rukarara 6: izatanga MW 9,76, ikazarangira muri Kamena 2027.
– Urugomero rwa Muvumba: ruzatanga MW 1, rukazarangira muri Werurwe 2027.
– Nyundo: izatanga MW 4,5, ikazarangira muri Gashyantare 2028.
Hari kandi imishinga itatu y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izatanga MW 300.
Harimo uruganda ruzubakwa ahari umushinga wa Nyabarongo II, ruzatanga MW 105, muri zo MW 80 zikazaturuka ku byuma bizashyirwa hejuru y’amazi, izindi MW 25 zikazaturuka ku byuma bizashyirwa ku butaka.
Hari n’urwa Muvumba ruzatanga MW 95, rugizwe na MW 70 zituruka ku byuma bizashyirwa hejuru y’amazi na MW 25 bizashyirwa ku butaka. Izi nganda zombi ziteganyijwe kurangira mu Ukuboza 2027.
Undi mushinga ni uw’uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwa MW 100 ruzubakwa i Rwabusoro, mu Turere twa Ruhango na Bugesera, rukazarangira muri Werurwe 2029.
Byongeye kandi, hari umushinga wo kubyaza amashanyarazi gaze methane uzatanga MW 165 ukazarangira mu Ukuboza 2030.
Komisiyo ya Sena yagarutse no ku ntego za Guverinoma zo kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ho MW 641 bitarenze mu 2029, igihe icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) kizarangirira.
Impungenge ku mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’indishyi
Abasenateri bagaragaje ikibazo cy’ingo zahawe ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba ariko bikaba bitagikora.
Bibajije niba izo ngo zikwiye gukomeza kubarwa mu zifite amashanyarazi, nyamara ibikoresho byazo byarangiritse ntibisanwe, ku buryo zitagishobora kuyakoresha.
Ibi bishobora gutuma imibare igaragaza ingo zifite amashanyarazi itagaragaza neza uko abaturage bayageraho mu buryo bufatika.
Ikindi kibazo ni indishyi zihabwa abaturage bahurirwaho n’ingaruka z’imishinga yo kubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Senateri Nsengiyumva yavuze ko hari abaturage bakomeje kugaragaza ko indishyi bahabwa zidahagije.
Yavuze ko iki kibazo kigaragara no mu yindi mishinga remezo ya Leta, asaba ko itegeko rigenga kwimura abantu ku nyungu rusange ryasubirwamo kugira ngo ibi bibazo bikemuke.
Komisiyo yashimye ingamba zo kunoza imiyoboro y’amashanyarazi, zirimo gusimbuza imiyoboro y’icyiciro kimwe n’iy’ibyiciro bitatu kugira ngo hongerwe ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi.
Yagarutse kandi kuri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yo korohereza abaguzi kwishyura mubazi z’amashanyarazi mu byiciro, aho kwishyura amafaranga yose icyarimwe.
Hari kandi ikigo gikurikirana imitangire n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, gifasha mu kugena ibice bigomba guhabwa umuriro mbere y’ibindi, cyane cyane ahari ibikorwa by’ingenzi nk’ibitaro.
Ku bijyanye n’ibiciro, raporo igaragaza ko ingo zikoresha amashanyarazi atarenze kilowati 20 (kWh) mu kwezi zishyura amafaranga 89 kuri buri kWh, mu gihe izikoresha arenzeho zishyura hafi amafaranga 300 kuri kWh.
Ibibazo by’amashanyarazi byari byaranagaragajwe mu myaka yashize
Iyi raporo igaragaza ko zimwe mu mbogamizi zigaragara muri iki gihe zari zaragaragajwe no mu igenzura ryakozwe mu myaka yashize.
Mu 2018, Sena yari yaragaragaje ko hari imirenge 16 itari ifite amashanyarazi, inagaragaza ibibazo by’ubujura bw’ibikorwaremezo, kubura mubazi zihagije n’umuriro wakundaga kubura.
Mu 2023, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ubwo yasuzumaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko uruganda rwa Hakan Peat Power Plant rwari rufite ubushobozi bwo gutanga MW 80 ariko icyo gihe rukaba rwaratangaga MW 16,4 gusa.
Raporo nshya ya Sena ishimangira ko kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi bidahagije, ahubwo ko hakenewe no gukemura ibibazo by’imishinga yatinze, ibikoresho bitanga amashanyarazi ava ku izuba bitagikora n’intege nke mu miyoboro iyageza ku baturage.
Ibi ni ingenzi kugira ngo imibare y’ingo zifite amashanyarazi ihuzwe n’ukuri kwerekana niba koko abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi bayabona kandi bayakoresha.

