Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango na RIB bemeza ko bimwe mubyo basanze bitera imiryango kudatangaza abateye abana babo inda ari uko abo baba batanga indezo n’ubundi bufasha buhabwa iyo miryango.
Imiryango iribwira iti: “Ko adufashiriza umwana na Nyina, turajya kumuteza Leta kubera iki?!”

Abayobozi b’izo nzego babivugiye mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Nyamiyaga muri Kamonyi aho abaturage baganirijwe ku cyaha cyo gusambanya abana.
Mutabazi Yvès Augustin ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha, yasobanuye ko kudatanga amakuru cyangwa kunga uwakoze n’uwakorewe icyaha cyo gusambanya umwana bigize icyaha.

Yaburiraga abaturage, ababwira ko ubwumvikane bugamije guhishira abagizi ba nabi bizatuma bakurikiranwa mu mategeko.
Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana ni icyaha kidasaza kandi kigira ingaruka mbi ku mwana no ku muryango muri rusange.”

Mutuyimana Marie Chantal, Umugenzacya muri Isange One Stop Centre ushinzwe kurengera abana yasobanuriye abaturage serivisi zihabwa abana bahohotewe n’ibikorwa mu gukumira ingaruka zikurikira ikorwa ry’icyo cyaha.
Ndayiragije Innocent utuye mu Murenge wa Kinazi witabiriye ibi biganiro, yavuze ko yumvise uburemere bw’izo nyigisho ndetse atanga urugero rw’ibyo azi byigeze kubaho.

Yatanze urugero rw’umubyeyi wasambanyije umwana we agakurikiranwa ariko abantu barabanje kubihisha.
Asanga muri iki gihe, umuryango nyarwanda wugarijwe kandi hakwiye ingamba zikomeye zo kugabanya uburemere bw’icyo kibazo.
Ati: “Ukurikije uko ibintu byifashe, hakwiye ibihano biruse ibiri mu itegeko kuko amahano ari ho muri iki gihe arenze ukwemera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mwizerwa Rafiki yavuze ko ibiganiro nk’ibi, bigamije guhwitura umuryango muri rusange no guhugura abaturage ngo birinde ibyaha byugarije umuryango nyarwanda.

Asaba abaturage gukomeza kubanira neza bagenzi babo, bakamenya niba haba hari ikibazo kidasanzwe kwa runaka bakacyongorera inzego.
Kuri iyi ngingo, hari abanenga ko mu batanga amakuru ku byaha(binyuze mucyo bita kuba ijisho rya mugenzi wawe) babikora bagamije kwihimura kubo bafitanye amakimbirane.
Ubukangurambaga bwa RIB na MIGEPROF bufite insanganyatsiko ivuga ngo ‘Wiceceka, rwanya icyaha cyo gusambanya abana.’

Nk’uko bishobora kuba biri n’ahandi ku isi, mu Rwanda abana b’abakobwa nibo basambanywa ku kigero cya 97% naho abahungu bagasambanywa ku kigero cya 3%.

