Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bemeranyije kwihutisha umushinga wo kubaka gariyamoshi izahuza ibihugu byabo n’Uburasirazuba bwa DRC, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi no guteza imbere ubuhahirane.
Ibi byatangajwe ku wa 18 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Samia yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda, akagirana ibiganiro na Perezida Museveni mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Aba bayobozi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umushinga wa gariyamoshi yo mu bwoko bwa Standard Gauge Railway (SGR), izava Isaka muri Tanzania, igaca Lusahunga, Murongo/Kikagati muri Uganda, igakomereza i Mpondwe, ku mupaka wa Uganda na DRC.

Uyu mushinga ufatwa nk’intambwe ikomeye mu guhuza ibikorwa by’ubwikorezi bw’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ko ushobora gufungura inzira nshya y’ubucuruzi igana mu Burasirazuba bwa Congo.
Gariyamoshi izoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati ya Tanzania, Uganda na DRC, igihugu gifite abaturage bagera kuri miliyoni 116 n’umutungo kamere mwinshi, ariko kikaba kigifite imbogamizi z’ibikorwaremezo by’ubwikorezi, cyane cyane mu Burasirazuba bwacyo.
Ku ruhande rwa Tanzania, uyu muhanda uzafasha kwagura inzira y’ubucuruzi yo mu cyerekezo cyo hagati (Central Corridor), unongerere akamaro icyambu cya Dar es Salaam, kimaze igihe ari imwe mu nzira z’ingenzi ibihugu bidakora ku nyanja (birimo n’u Rwanda) bikoresha mu kwinjiza ibicuruzwa iwabyo no kubyohereza hanze.
Uganda na yo izabona indi nzira yo kugeza ibicuruzwa ku masoko yo mu karere no koroshya ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro ava muri DRC.
Mu 2024, Uganda, Tanzania na DRC byari byaratangiye ibiganiro bigamije kureba uko uyu muhanda wubakwa, ndetse impuguke mu bya tekiniki zakoze igenzura ry’inzira ya Isaka–Mpondwe mu Ukwakira uwo mwaka.
Mu 2025, Komite ihuriweho n’impande zombi yakomeje ibiganiro ku buryo bw’ubufatanye, mu gihe Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na yo yatanze ubufasha mu myiteguro y’uyu mushinga.
Nubwo bimeze bityo, amafaranga azakoreshwa kubaka iyi gariyamoshi ntaramenyekana.
Haracyakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku nyungu zayo, ibishushanyo mbonera, uko amafaranga yo kuyubaka azishyurwa n’uko ingengabihe yo kuyubaka iteganyijwe.
Abayobozi bombi basabye inzego zibishinzwe kwihutisha iyo myiteguro kugira ngo umushinga uzashyirwe mu bikorwa.
Uyu mushinga wa gariyamoshi ni umwe mu mishinga minini Uganda na Tanzania biri gufatanyamo.
Ibihugu byombi kandi biri gukorana ku muyoboro wa peteroli wiswe East African Crude Oil Pipeline (EACOP), uzakura peteroli mu karere ka Hoima muri Uganda ukayigeza ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero 1.443, ukaba warageze ku kigero cya 94% cy’imirimo yo kubakwa nk’uko amakuru yatangajwe nyuma y’ibiganiro by’aba bayobozi abigaragaza.
Hanateganywa guteza imbere icyambu cya Tanga kikaba ihuriro ry’ibikorwa birimo kubika, gutunganya no gucuruza peteroli.

