Gianni Infantino arashaka kongera kuyobora iri shyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru ku isi. Icyakora hari abagabo babiri bashaka guhanganira nawe uwo mwanya.
Abashaka guhangana na Infantino ni Philippe Diallo wo mu Bufaransa akaba afite imyaka 63.
Asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa ryitwa Féderation Française de Football( FFF).
Ashyigikiwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi (UEFA) kandi mu kwiyamamaza kwe avuga ko ashaka ko FIFA ihindura imiyoborere.
Undi ni Kozo Tashima wo mu Buyapani, we akaba afite imyaka 68.
Yigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, ubu akaba ari Perezida w’icyubahiro waryo.
Ashimangira gukorera mu mucyo no kunoza imiyoborere ya FIFA.
Undi wari wavuzwe ni Ramon Vega, wahoze akinira ikipe ya Tottenham n’ikipe y’igihugu y’u Busuwisi.
Yatangaje ko ashaka kwiyamamaza, ariko FIFA ntiyamushyize ku rutonde rw’abatanze kandidatire zujuje ibisabwa.
Amatora azaba Itariki 18 Werurwe 2027, akazabera mu murwa mukuru wa Maroc ari wo Rabat kandi amashyirahamwe yose agize FIFA uko ari 211 niyo azatora.
FIFA izatangaza abakandida bemerewe kwiyamamaza mu buryo bwa burundu bitarenze ku wa 18 Gashyantare 2027.
Aya ni yo matora ya mbere Infantino agiye guhataniramo manda nshya ahanganye n’abandi bakandida, kuva yatorwa bwa mbere mu 2016.
Soma ibibazo Infantino aherutse guhurana nabyo:

