Leta Ikomeje Gutinda Kwishyura Abimuwe Ahazashyirwa Ibikorwaremezo

Peter Taarifa
3 Min Read
Abaturage bataka ko batinda kwishyurwa ibyabo byakuwe ahazashyirwa ibikorwaremezo.

Nubwo mu mezi yashize Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko hari igisubizo Leta iri gushakira ikibazo cyo gutinda kwishyura abimuwe ahazajya ibikorwaremezo, iki kibazo kiracyahari.

Urugero ni urw’abaturage 30 bo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane ku biti n’imyaka bari barahinze bikarandurwa ngo hacishwe umuyoboro w’amashanyazi.

Abavugwa muri iki kibazo ni abo mu Midugudu ya Cyeshero na Mashyuhira, mu Kagari ka Ngoma n’abo mu Kagari ka Nyarusange, bose bakaba barabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko mu mpera za 2023 abakozi bacishije umuyoboro w’amashanyarazi mu masambu yabo batema ibiti birimo gereveriya, inturusu, avoka n’ibindi ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Abaturage bo muri utu tugari nibo bataka ko batarishyurwa imyaka itatu irashize.

Ingaruka zabaye iz’uko batinze kubona amafaranga yo kwikenura muri iki gihe ibiciro ku masoko bidasiba kuzamuka, ntibashobora kurihira abana amashuri, kwishyura mutuelle biragorana n’ibindi.

Ndorebo Boniface wo mu Mudugudu wa Cyeshero abisobanura atya: “Hashize igihe ibi bikorwa bibaye. Nkatwe hano mu 2023 batemye ikawa n’amagereveriya ubwo bazanaga umuriro w’amashanyarazi, ariko twategereje ko batwishyura turaheba. Dusaba ko bajya batwishyura mbere yo gutangira ibikorwa nk’ibi, kuko ntibakunze kubahiriza ibyo baba batwijeje.”

Hari n’umuturage uvuga ko yabaze asanga agomba kuzishyurwa miliyoni Frw 2 gusa akababazwa n’uko kuva icyo gihe kugeza ubu, nta n’urumiya yahawe.

Ndagijimana Emmanuel ati: “Njyewe bandimo hafi miliyoni ebyiri, kuko baje mu mpera za 2023. Reba aho bigeze! Tubona batinda kwishyura, kandi iyo tugeze ku buyobozi ntibuduha igisubizo gifatika. Ubu imyaka ibaye itatu. Bakwiye kutubwiza ukuri, byaba byanze bakatubwira impamvu byatinze. Ibi bitugiraho ingaruka kuko ibyo biti byadufashaga.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyamasheke yabwiye itangazamakuru ko iyo bamenye ikibazo cy’abaturage batishyuwe, bakurikirana dosiye zabo kandi bakabakorera ubuvugizi, yizeza abafite ikibazo ko bagiye kubikurikirana.

Ati: “Ubusanzwe ibijyanye no guhabwa ingurane bigira inzego zibishinzwe. Twebwe tubakorera ubuvugizi, kuko si twe dukora urutonde rw’abagomba kwishyurwa. Bikorwa n’abakozi ba REG babishinzwe, ariko badakorera ku ishami. Iyo tumenye ikibazo cy’abaturage, turabakurikiranira kugira ngo bishyurwe kandi tugomba kuba twabonye urutonde rwabo.”

Ni ikibazo kiri henshi mu Rwanda kuko Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko mu turere turindwi abakozi b’uru rwego basuye, bahasanze amadosiye 1.266 y’abaturage batarishyurwa ingurane, zifite agaciro ka Frw 806 079 023.

Yusuf Murangwa uyobora Minisiteri y’Imari yigeze kubwira Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda ko hari igisubizo cyateganyijwe ku kibazo cyo gutinda kwishyura ingurane mu mishinga minini Leta ikorana n’abafatanyabikorwa.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *