Teddy Riner Ushaka Kuzayobora Ubufaransa Ni Muntu Ki?

Peter Taarifa
3 Min Read

Riner ni umukinnyi w’icyamamare ukomoka mu Bufaransa, ukina umukino njyarugamba wa Judo.

Azwi cyane kubera kwegukana imidari myinshi mu mikino Olempike no kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Judo.

Yavukiye mu Bufaransa ku wa 7 Mata 1989, afite inkomoko mu birwa bya Guadeloupe, biri mu birwa bya Karayibe bifitanye isano n’Ubufaransa.

Kwamamaza izina rye mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga byaturutse ahanini ku ntsinzi yagiye agira muri Judo.

Teddy Riner yegukanye imidari itanu ya zahabu mu mikino Olempike, n’indi ibiri y’umuringa.

Yatwaye igikombe cy’isi cya Judo inshuro 11, atsinda imikino 154 yikurikiranya hagati ya 2010 na 2020.

Yakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain ikina Judo.

Impamvu ari kuvugwa muri politiki y’u Bufaransa

Ku wa 9 Ugushyingo 2026, Teddy Riner yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.

Yavuze ko atari mu mashyaka y’iburyo cyangwa ay’ibumoso, ahubwo ko ashaka kuba Perezida uzahuza Abafaransa.

Mu byo yavuze ko azibandaho harimo:

– Kurwanya ivangura.

– Kuvugurura gahunda y’imperekeza zihabwa abageze mu zabukuru.

– Gukemura ibibazo by’imibereho n’ubukungu.

– Kugarura icyizere n’ubumwe mu Bafaransa.

Hagati aho, Perezida Emmanuel Macron yakiriye neza kuba Riner yinjiye muri politiki.

Jeune Afrique igaragaza ko Riner atari umukinnyi w’imikino gusa, ahubwo ko afite n’inyungu mu bikorwa by’ubucuruzi.

Igaragaza ko yigeze guhura na Ali Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon, ahura na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, akagira n’imishinga y’ubucuruzi n’ishoramari muri Maroc.

Yubatse umuyoboro w’abafatanyabikorwa mu bucuruzi no mu nzego za politiki muri Afurika.

Ibi Jeune Afrique ibishingiraho ivuga ko ashobora gukoresha izina rye n’imibanire afitanye n’abantu batandukanye mu rugendo rwe rwa politiki.

Yize amasomo ajyanye na mudasobwa n’ikoranabuhanga (Micro-informatique).

Mu 2009 yabonye impamyabumenyi ya Baccalauréat professionnel mu bijyanye na mudasobwa.

Hagati ya 2011 na 2015 yakurikiranye amasomo muri Sciences Po Paris, muri gahunda yagenewe abakinnyi bakomeye mu mikino inyuranye.

Iyi gahunda yari ikubiyemo politiki, amateka, ubukungu, amategeko, imibanire y’abantu n’imibanire mpuzamahanga.

Umugore babana ni Luthna Plocus, bahuye mu 2007, batangira gukundana nyuma yaho.

Luthna yize ibijyanye n’itumanaho (Communication), anakora mu bijyanye no kumurika imideli no gukina filime.

Bafitanye abana babiri: umuhungu witwa Eden wavutse mu 2014 n’umukobwa witwa Ysis wavutse mu 2018.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *