Nk’uko ibintu byose byahinduye isura, n’ibyaha by’ubu nabyo ni uko. Ibyaha bikorerwa kuri interinete ni ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko, urugero nk’ubujura, ubutekamutwe, gutera abantu ubwoba ugamije kubaka ibyabo, guhohotera abandi cyangwa kwangiza ibintu byabo, bigakorwa hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga, akenshi binyuze kuri interinete.
Kubera ko muri iki gihe ibyinshi mu bikorwa bisigaye bikoresha ikoranabuhanga, abagizi ba nabi basanze iki ari cyo gihe cyiza cyo kwiba cyangwa kwangiriza abandi.
Aha ariko, ikibazo si ikoranabuhanga ahubwo ni abantu ‘babi’.
Abantu b’ubu ahanini barangwa n’imyitwarire iganisha ku byaha.
Ni nayo mpamvu abakorera abandi ibyaha baciye kuri interinete babikora bakuruwe no kwikunda, baba barangwa n’ubwikunde babita ku byagirira abandi akamaro.
Buri mwaka, hari abakorera ibyaha kuri interinete biba abantu ku giti cyabo n’ibigo, za miliyari z’amadolari.
Indyarya nazo zariyongereye , ubu zihisha inyuma y’ikoranabuhanga zigatekera abandi imitwe binyuze mu kwiyitirira abandi bantu kugira ngo bibe amafaranga cyangwa amakuru y’ibanga.
Abakorera ibyaha kuri interinete babikorana ubugome kuko bibasira abageze mu za bukuru, abarwayi, abafite ibibazo by’amafaranga cyangwa abafite ikibazo cy’agahinda.
Hari n’abibasira ibikorwaremezo by’ingenzi, urugero nk’ibitaro, ibibuga by’indege n’imiyoboro y’amashanyarazi.
Ubugome nibwo butera abantu gukoresha ikoranabuhanga bakangiza izina ry’abandi.
Uko wakwirinda ibyaha bikorerwa kuri interinete
Imwe mu nama zikomeye abantu bagirwa ni ukugira amakenga no kwirinda kwandarika amakuru y’ikoranabuhanga agenga konti cyangwa ikindi cy’agaciro runaka afite.
Kugira ubushishozi ni ngombwa ngo utahure abashaka kurya utwawe bakoresheje ikoranabuhanga.
Abahanga bagira abantu inama yo kujya bakoresha imibare cyangwa amagambo-banga akomeye, azagora abajura kuyatahura.
Ikinyamakuru Nimukanguke! kigira abantu inama yo gukoresha porogaramu yizewe ibika amagambo y’ibanga.
Indi nama ni iyo gukoresha uburyo bwo kwinjira kuri konti yawe, bugusaba kwemeza umwirondoro wawe inshuro zirenze imwe.
Mbere yo gukanda ku kintu icyo ari cyo cyose, jya ubanza ugenzure neza niba cyizewe.
Kubigenzura bikubiyemo kureba aderesi z’imbuga za interinete, imeli na konti z’imbuga nkoranyambaga.
Abantu bagirwa inama yo kujya bagenzura bitonze uko ibintu byanditse kuko akenshi abagizi ba nabi bakora aderesi z’impimbano zisa neza n’iz’ukuri.
Bashobora gukoresha inyuguti cyangwa imibare bisa kugira ngo babigereho, urugero nk’umubare wa zeru (0) mu mwanya w’inyuguti ya “O.”
Ikindi ni ukumenya neza niba uwakoherereje ubutumwa ari umuntu wizeye kandi niyo yaba ari we, kugira amakenga ukabanza kureba niba ubwo butumwa na dosiye yometseho bisa nk’ibyo usanzwe ubona byaba ari iby’ubwenge.
Mu gihe bisaba ‘gusikana, scan’ nabwo ugomba kwitonda kuko kode zishobora guhinduka, umugizi wa nabi agafata iy’ikinyoma akayomeka hejuru y’iy’ukuri bityo rero ntugasikane kode utizeye.
Jya wirinda ubutumwa, amatangazo yamamaza cyangwa abaguhamagara kuri telefone cyangwa kuri videwo, bagusaba guhita ukora ibintu ‘vuba vuba’ cyangwa bakwizeza kubona inyungu nyinshi mu buryo budasobanutse.
Mbere yo gutanga amakuru yawe bwite, byaba binyuze mu butumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri porogaramu zikoresha ubwenge bw’ubukorano, fata akanya utekereze uwo ayo makuru ashobora kugeraho n’uko ashobora gukoreshwa.
Indi nama ni iyo kudacomeka ibikoresho utazi aho byavuye mu gikoresho cyawe cya elegitoronike, urugero nka fulashi disike.
Jya ukoresha porogaramu zizewe za antivirusi zirinda mudasobwa kwangizwa n’izindi porogaramu zangiza.
Jya ushyira mu gikoresho cyawe cya elegitoronike porogaramu ukeneye ‘gusa’ zizewe kandi ujye uhora uzihuza n’igihe.
Ujye uha porogaramu uburenganzira bwo gukoresha amakuru ikeneye gusa kugira ngo ikomeze gukora, kandi usibe izo udakeneye cyangwa izo utizeye.
Uzitondere porogaramu n’imbuga za interinete zishobora guteza akaga, urugero nk’iz’urusimbi, izerekana poronogarafi cyangwa izindi zitemewe n’amategeko.
Jya ukoresha uburyo bwo kwishyura bwizewe, kandi ushyireho umubare ntarengwa w’amafaranga ushobora kohereza ukoresheje porogaramu zikoreshwa mu kohereza amafaranga.
Mu gukoresha interinete, ujye wirinda gukoresha iya rusange Wi-Fi (Wireless Fidelity) mu gihe urimo gukora ibintu by’ibanga cyangwa ibirebana n’amafaranga, keretse gusa ufite uburyo bwo kurinda interinete ukoresha.
Jya ufunga ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga, kandi ntukabisige ahantu hahurira abantu benshi, aho udashobora kubigenzura.
Jya usiba amakuru yawe burundu mbere yo kureka gukoresha igikoresho cyawe cya elegitoronike.
Nubwo kwirinda ibyaha by’ikoranabuhanga mu buryo bwa burundu bishobora kugorana, inama zivugwa muri iyi nkuru zagufasha kugabanya cyane ibyo byago.

