Madamu Jeannette Kagame avuga ko umusanzu UNICEF yagize mu gutuma abana b’u Rwanda bakurana igikundiro ari uwo gushimwa.
Asanga uko abana b’u Rwanda babayeho muri iki gihe bitanga icyizere cy’uko ejo hazaza hazaba heza.
Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 40 UNICEF imaze ukorera mu Rwanda, wahuriranye no mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana wizihizwa buri tariki 20, Ugushyingo ya buri mwaka.
Iri shami ry’umuryango w’Abibumbye riharanira imibereho myiza y’abana ryatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1986.
Jeannette Kagame avuga ko iyo urebye abana b’ubu usanga igihugu gifite ejo hazaza heza kuko abo bana barimo abahanzi n’abandi bakora ibifitiye igihugu akamaro.
Avuga ko icyerekezo cya UNICEF gisa n’icy’u Rwanda rufite kuko intego ari ugutuma abana muri rusange babaho neza.
Ati: “Impande zombi zemera ko nta mwana ukwiye kudindizwa n’imibereho mibi, ngo yirengagizwe.”
Yemeza ko ubufatanye ari ingenzi ngo ibyo byose bigerweho.
Madamu Jeannette Kagame ashima UNICEF ko yizeye kandi igakorana n’ubuyobozi bw’u Rwanda muri urwo rugendo rwo guteza imbere imibereho myiza y’abana.
Nk’uwashinze Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame asaba abana gukura bafite intego, kandi abizeza ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi.
Avuga kandi ko abantu bakuru nabo bagifite inshingano zo guharanira ko abana bose babaho neza, bagakurira mu gihugu kihagazeho, kibaha ibyo bakeneye byose.
Nanone, asaba abana gukurana ubwitonzi n’ubupfura, bakubaha ababyeyi kandi bakigana umwete.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolée avuga ko mu mikoranire na UNICEF, abana b’u Rwanda babonye amazi meza, babona ba malayika murinzi n’ibindi bibakwiye ngo bakure neza.
Ashima kandi uruhare Madamu Jeannette Kagame yagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abana binyuze muri gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho yabo.
Uwimana avuga ko buri mwana akeneye aho gukurira, arya neza, adahohoterwa, afite ibikenewe byose ngo akure haba mu gihagararo no bwenge.
Lieke van de Wiel uyobora UNICEF mu Rwanda akaba akomoka mu Buholandi yashimye imikoranire u Rwanda rwagiranye n’urwego ayobora.
Ati: “Twakoranye neza n’u Rwanda. Umusaruro wabyo ugaragarira muri byinshi biri mubyo twishimira uyu munsi.”
Lieke Van de Wiel avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abana.
Van de Wiel yatangiye izi nshingano ku wa 20 Mutarama 2025.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu bikorwa by’ubutabazi, uburenganzira bw’abana n’imiyoborere ya gahunda z’iterambere.
Mbere yo kuza mu Rwanda, yari Umuyobozi Wungirije wa UNICEF mu karere k’Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana, abana ni bo bari ku isonga mu bikorwa bitandukanye birimo kwakira abitabiriye ibirori, kwerekana ibihangano by’ubugeni, gusoma ibisigo, kuririmba no kwerekana filime igaragaza iby’ingenzi byagezweho mu bufatanye bwa UNICEF n’u Rwanda.
Ibirori byarangijwe n’indirimbo yiswe ‘Kuri Buri Mwana’ yahimbiwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 UNICEF imaze ikorana n’u Rwanda.

