Mu mwaka wa 2027, ku nshuro ya mbere mu Rwanda hazatangira Tour du Rwanda y’abagore ikazajya yitabirwa n’amakipe atatu.
Ibi byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda [FERWACY] mu gikorwa cyo gutangaza uko ingengabihe yaryo y’umwaka utaha izaba iteye.
Tour du Rwanda y’abagore izaba hagati y’italiki 29 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2027, hakazaba n’isiganwa ry’umunsi umwe rizakinwa ku wa 27 Nzeri 2027 ryiswe One-Day Classic.
Icyakora iri ryo rizongera ribe ku wa 3 Ukwakira 2027.
Ubuyobozi bwa FERWACY buvuga ko Tour du Rwanda y’abagore yashyizweho mu rwego rwo guha abagore amahirwe yo kwerekana ko bashoboye uyu mukino.
Amakipe azakina azaba arimo n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Abakinnyi b’Abanyarwandakazi bakina umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga bazwi kurusha abandi ni Xavérine Nirere na Claudette Nyirarukundo bo muri Team Amani Women.

