Uko Inzira Ya Tour Du Rwanda 2027 Izaba Iteye

Peter Taarifa
4 Min Read
Tour du Rwanda ubu iri ku rwego rwa 2,1 rwagizwe mpuzamahanga. Ifoto/Kigali Today

FERWACY yatangaje inzira zizakoreshwa mu Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2027.

Izi nzira zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026 binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Cycling Day 2026’, cyitabiriwe n’abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare mu Rwanda.

Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Hubert, yagaragaje ko Tour du Rwanda izaba mu buryo bwihariye aho ku nshuro ya mbere mu minsi umunani hateganyijwemo amasiganwa atatu atandukanye.

Ingengabihe igaragaza ko gusiganwa muri rusange bizatangira ku wa 19 Gashyantare 2027, hakinwa isiganwa rya mbere rya ‘One Day Classic’, rizahera i Gicumbi rijya i Nyamata, ku ntera y’ibilometero 111.

Bukeye bw’aho ku wa 20 Gashyantare hazaba umunsi w’ikiruhuko.

Agace ka gatatu ni Musanze- Rubavu kazakorwa ku ntera y’ibilometero 119,6, aho kazakurikirwa na Rubavu – Muhanga ku ntera y’ibilometero 138.

Agace ka gatanu kazakinwa tariki ya 25 Gashyantare, kakazazenguruka mu Majyepfo gahagurukiye kandi kakarangirira i Huye ku ntera y’ibilometero 84,1 mu gihe agace ka gatandatu kazaba ari Huye-Kigali ku ntera y’ibilometero 173.

Tour du Rwanda izatangirira i Rukomo muri Gicumbi yerekeza i Rwamagana ku wa 21 Gashyantare, bucyeye bwaho ihaguruke i Kigali yerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 134,8.

Nyuma y’iri siganwa, ku wa 27 Gashyantare hazakinwa isiganwa rya kabiri rya ‘One Day Classic’, rizazenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 118.

Undi mwihariko wa Tour du Rwanda 2027 ni uko hazatangwa igikombe kizahabwa uwegukanye Tour du Rwanda, ikirango gishya cy’iri shyirahamwe n’icyerekezo cy’imyaka 10 cy’iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu, amakipe akina amasiganwa yo ku migabane ndetse n’amakipe akina amasiganwa akomeye ku rwego rw’isi (World Tour).

Amakipe y’ibihugu azaba arimo iy’u Rwanda, Eritrea na Uganda mu gihe amakipe akina amasiganwa yo ku migabane ari Benediction Banafrica Team (Rwanda), Bike Aid (u Budage), Terengganu Cycling Team (Malaysia), Rembe-Rad-Net Pro CT (u Budage) na Tshenolo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo).

Ayo ku rwego rwo World Tour ni Netcompany Ineos (u Bwongereza), Red Bull-BORA (Australia), NSN (u Busuwisi), Soudal Quick-Step (u Bubiligi), Intermarché-Wanty (u Bubiligi) na Team Picnic–PostNL (u Buholandi).

Abakinnyi bose bazaba bahatanira amanota 610 muri buri siganwa rya One-Day Classic, mu gihe Tour du Rwanda izatangirwamo amanota 757 ku rwego rwa UCI.’

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 19 kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga, ikazaba n’inshuro ya cyenda kuva rishyizwe ku rwego rwa 2,1.

Tour du Rwanda ya 2026 yabaye kuva ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026, yari ku nshuro ya 18.

Iryo siganwa ryitabiriwe n’amakipe 18, ahatanira mu byiciro umunani byanyuze mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Moritz Kretschy w’imyaka 23 niwe wegukanye iri siganwa nyuma yo gufata umwambaro w’umuhondo ku munsi wa kane, akawugumana kugeza ku munsi wa nyuma. Ni Umudage wakiniraga ikuoe ya NSN Development Team.

Igihe cyose yakoresheje muri iryo siganwa kikaba ari amasaha 23, iminota umunani n’amasogonda 48. Uwaje amakurukiye yamurushije iminota ibiri n’amasogonda umunani, uyu akaba ari Johannes Adamietz.

Icyo gihe Samuel Niyonkuru wa Team Amani yabaye Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi, aza ku mwanya wa 16 mu rutonde rusange.

Moise Mugisha yaje ku mwanya wa 22.

Valens Masengesho aza ku mwanya wa 23.

Naho Eric Muhoza ni we wabaye Umunyarwanda wahize abandi mu cyiciro cya nyuma.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *