Aba DASSO Basabwe Kuzibukira Imico Mibi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko imico mibi ikigaragara mu ba DASSO ikwiye gucika. Ikubiyemo ubusinzi no kuba bahohotera abaturage.

Musabyimana yababwiye ko amahugurwa bahawe abemereraga ukora akazi k’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), azabafasha mu kubona uburyo bwo gukumira no gukemura ibibazo nka biriya biboneka no mu baturage.

Ibyo bibazo nabyo birimo ubusinzi, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi nk’ibyo.

Ati: “Aya mahugurwa murangije uyu munsi mwayigiyemo byinshi bizabafasha guhashya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge, imitangire mibi ya serivisi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.”

- Kwmamaza -

Minisitiri avuga ko gukomeza gukorana kwa Polisi na DASSO ari ingenzi kugira ngo aho abakozi b’uru rwego batandukiriye,  Polisi ibakenure kuko ari nayo ibatoza ngo binjire muri uyu mwuga.

Yasabye abasoje amahugurwa kuzakorana neza na bagenzi babo basanze mu kazi kugira ngo bafashe abaturage batuye aho bazaba bakorera.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yisabye abarangije amasomo kuzakurikiza inyigisho bahawe kugira ngo zibunganire mu kurushaho gukunda igihugu no kugikorera kandi mu nyungu z’umuturage.

CP Robert Niyonshuti asaba aba DASSO kuzazirikana ibyo batojwe

Niyonshuti yabasabye kwirinda  icyatesha agaciro urwego bagiye gukorera.

Aba DASSO  349 nibo bahawe ayo mahugurwa mu gihe cy’ibyumweru 12  ni ukuvuga amezi ane.

DASSO itoranya ite abazayikorera?

Umuturage witwa Jonathan wigeze kwandika ashaka kuba umukozi wa DASSO yadutekerereje uko bigenda.

Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ari bwo butangaza ko bukeneye abakozi buri rwego.

Ni itangazo rishishwa mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byo ushaka kuba umu DASSO asabwa, harimo impamyabumenyi, byibura, y’amashuri yisumbuye, icyemezo cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko, icyemezo cya muganga n’ibaruwa isaba kuba umukozi w’urwo rwego.

Iyo urutonde rurangiye, hari abicara bakarusuzuma bakahitamo abazahabwa ayo mahugurwa, ubundi bagahamagarwa.

Jonathan ati: “Naherutse dukora ariko nagiye kumva numva ngo abandi barahamagawe. Iyaba byibura bamanikaga urutonde rw’abatsinze n’amanota babonye tukabimenya aho guhamagara umuntu ku giti cye”.

Kuri uyu musore wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa ibyo bishobora no kuzamo ruswa.

Icyakora avuga ko atari niba ari uko bigenda n’ahandi, akemeza ko kumanika urutonde ari byo byaba byiza kurusha guhamagara umuntu ku giti cye.

Nyuma yo gutoranywa, abujuje ibisabwa bakomereza amahugurwa yabo mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Polisi ibaha amasomo arimo inshingano zabo, imiterere n’imikorere y’urwego rwa DASSO, ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro, imyitozo ngororamubiri n’ubwirinzi butifashisha intwaro, ubutabazi bw’ibanze, imyitwarire n’akarasisi, imikoranire ya DASSO, abaturage  n’izindi nzego zishinzwe umutekano, kurwanya ibiza no kurengera ibidukikije.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko umu DASSO w’umutangizi, atangirana umushahara wa Frw 80,000.

Abakozi b’uru rwego bakorera ku Biro by’Akarere no ku biro by’Imirenge ikagize.

DASSO mu mboni z’abaturage

Ni urwego rushya

Mu bihe n’ahantu hatandukanye, bamwe mu bakozi ba DASSO  bagaragaye bahohotera abaturage mu bikorwa bakoraga bari kumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu Rwanda  bwasohotse mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rutishimiwe n’abaturage nk’izindi nzego zo mu Mujyi wa Kigali.

Ubushakashatsi Citizen Report Card (CRC), bukorwa buri mwaka kugira ngo bugaragaze igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo byabo.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwo ku italiki 15 Ukuboza 2023 byatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje RGB n’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe RGB yagaragaje ko habajijwe abaturage bo mu midugudu 714 irimo  546 y’icyaro, imidugudu 91 y’Umujyi n’indi 77 y’inkengero zawo.

Abaturage bose babajijwe mu Mujyi wa Kigali bari abantu 1,114 barimo 508 bo mu Karere ka Gasabo, 300 bo muri Kicukiro  na 306 bo muri Nyarugenge.

Muri rusange ishusho yo ku rwego rw’igihugu, abaturage bagaragaje ko bashima imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku nzego zibegereye ku gipimo cya 76.2%.

Icyiciro cyaje ku isonga ni icy’umutekano kuko cyahawe amanota 89.8%.

Mu byiciro biri hasi harimo icy’ubutaka n’imiturire gifite 60.4%, kibanzirizwa n’icy’ubuhinzi gifite 63.2%.

Nubwo icyiciro cy’umutekano cyaje imbere ku rwego rw’Igihugu, urwego rwa DASSO  rwo rufite amanota macye cyane mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’igisirikare na Polisi.

Mu Mujyi wa Kigali abaturage bafitiye icyizere ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99.7%, Polisi y’u Rwanda ku kigero cya 95.6%, mu gihe DASSO ifitiwe icyizere kiri ku kigero cya 68.4%.

Hari ingero zanditsweho mu itangazamakuru zerekana abakozi ba DASSO bagira uruhare mu gusenyera abaturage mu buryo bamwe bavuga ko butarimo ubumuntu.

Si muri Kigali gusa kuko hari n’inkuru yamamaye mu myaka mike ishize aho umugabo w’umworozi yanigaga umukozi wa DASSO wari uje kumwirukana ngo ari kuragira inka mu buryo butemewe.

Ni inkuru yamamaye ku izina rya Safari Nyubaha.

Inkuru y’umu DASSO waniganye n’umuturage yabaye kimomo mu myaka mike ishize

Uko bimeze kose, urwego rwa DASSO rufitiye inzego z’ibanze akamaro ariko rukwiye gukomeza kunoza imikorere kugira ngo icyasha abaturage barufiteho rukikureho buhoro buhoro…

DASSO ni urwego rufitiye Akarere akamaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version