Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ababaza Google Buri Kintu Bibwira Ko Bazi Ubwenge…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Ababaza Google Buri Kintu Bibwira Ko Bazi Ubwenge…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2021 2:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga bemeza ko umuntu utajya ukoresha ubwonko bwe ngo arebe niba yibuka igisobanuro cy’ikintu runaka ahubwo agahora abaza Google ‘yibeshya ko azi ubwenge kandi ntabwo.’

Kumenya ubwenge bivugwa aha ni kwa kundi umuntu abaza Google izina ry’Umurwa mukuru wa Bolivia, yamusubiza ko ari La Paz akumva ko kuba abibonye vuba byerekana ko azi ibintu byinshi.

Abo muri Kaminuza ya Texas iri mu Murwa mukuru wayo witwa Austin bavuga ko umuntu ubonye ibisubizo mu buryo bwihuse akoresheje Google yumva ko azi gukora ibintu vuba, akaba agendana n’igihe bityo akiyumvamo ‘kuba intiti  y’akataraboneka.’

Kugira ngo  bagere kuri uriya mwanzuro, abahanga bo muri Kaminuza ya Texas bafashe abantu babaha ibibazo bisaba kuba umuntu azi utuntu n’utundi, babemerera gusubiza bakoresheje ubwonko bwabo cyangwa bagakoresha Google.

Abahisemo gukoresha Google babonye ibisubizo mu buryo bworoshye ndetse babona ibisubizo byinshi ku bibazo bimwe na bimwe.

Hari bamwe basubije neza ndetse baza no kugeza ubwo birarira babwira ababahaye ikizamini ko uretse no kuba babonye biriya bisubizo bakoresheje Google, ahubwo bari banabizi mu mitwe yabo.

Umwarimu wo muri iriya Kaminuza yavuze ko ubusanzwe abantu bakunda gukoresha Google bashakisha ibisubizo by’ibibazo, bageraho bakumva ko n’iyo Google itaba ihari, bashobora gusubiza neza.

Uyu mwarimu witwa Adrian Ward.

Avuga ko abantu bagera aho bakitiranya ubumenyi basanganywe n’ubwo bakesha Google.

Ward yaje kuvuga ko kiriya kibazo kizageza ubwo kigahinduka nk’uburwayi abantu bagira bwo kwiyitirira ko bazi ikintu runaka kandi mu by’ukuri bagifiteho ‘ubumenyi bwa ntabwo.’

Ni indwara abahanga mu ndwara zo mu mutwe bita Dunning-Kruger Effect.

Kubera ko nta bumenyi baba bafite ku kintu runaka, mu rwego rwo kwanga kwerekana ko batakizi, bashyigikira igitekerezo cy’uko icyo kintu kitabaho.

Charles Darwin yigeze kuvuga ko ‘ubujiji butera icyusa kurusha ubumenyi’.

Uyu muhanga w’Umwongereza wavutse tariki 12, Gashyantare, 1809 agapfa tariki 19, Mata, 1882 ntiyagiye kure y’umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘utazi ubwenge ashima ubwe’.

Adrian Ward avuga ko kubera ko mbere y’uko Google itangira guha abantu amakuru, hari ibindi bari basanzwe bazi bakuye mu bitabo, mu mibanire n’abandi n’ahandi henshi, akenshi bakitiranya ibyo bazi babibwiwe na Google n’ibyo ubwonko bwabo busanganywe.

Ati: “ Burya iyo ugiye gukoresha Google ngo ikubwire ikintu runaka, burya ntabwo iba igiye kukwibutsa. Ntabwo ituma ubwonko bw’umuntu bwibuka. Igitangaje ni uko hari abibwira ko Google ibibukije kandi mu bw’ukuri ubwonko bwabo butigeze bukora akazi ko kwibuka.”

Kwibuka ni umurimo usaba ko ubwonko bukora, bugashakisha mu byo bubitse byose kugeza bugeze kucyo umuntu ashaka kwibuka.

Ibyo uriya muhanga yavumbuye mu bushakashatsi bwe, yabitangaje mu kinyamakuru kitwa the Proceedings of the National Academy of Sciences.

Avuga ko hari abantu benshi ku isi batazi aho ubumenyi bwa Google burangirira n’aho ubwabo butangirira!

Ikimuteye impungenge kurushaho ni uko abanyeshuri bamwe bumva ko bazi ibintu kubera ko bazi neza ko hari ahantu runaka Google yabibitse bikababuza kwiga cyane ngo babishyire mu bwonko bwabo, bajye babigendana batitabaje Google aho bari hose.

TAGGED:AbahangafeaturedGoogleKaminuzaUbwonkoUmuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Asukura Amazi Ya WASAC Akayongerera Ubuziranenge
Next Article Ibitaro Bya Nyarugenge Byahagaritse Kwakira Abarwaye COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?