Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ababikira Bane Bashimuswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ababikira Bane Bashimuswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2022 3:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bataramenyekana bashimuse ababikira bane ubwo bari baciye mu muhanda w’ahitwa Okigwe-Umulolo bagana ahitwa Okigwe-Enugu muri Leta ya Imo muri Nigeria.

Muri iyi nzira kandi haherutse gushimutirwa abandi bihaye Imana bari mo Pasiteri mu Idini ry’Aba Methodist witwaga Rev Samuel Uche akaba yari ari kumwe n’abandi bihaye Imana bo muri iri dini.

Hashize igihe gito ibi bibaye.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria dukesha iyi nkuru kitwa leadership.ng.

Kivuga ko ababikira bashimuswe ari Johannes Nwodo, Christabel Echemazu, Liberata Mbamalu na Benita Agu.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ababikira ba Yezu Umukiza witwa Revd Sister Zita Ihedoro yasabye Abakirisitu gusengera bariya Babikira kugira ngo Imana irebe ko yabarekura bagaruka mu rugo.

Ubuyobozi bwa Leta ya Imo ntacyo buratangaza kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Leta ya IMO ni imwe mu zindi nyinshi zigize Nigeria

N’ubwo nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gikorwa, hari abakeka ko ari abarwanyi ba Boko Haram babikoze.

Uyu mutwe uherutse kubona umuyobozi mushya.

Ni Bakura Sahalaba wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Icyakora hari undi mutwe w’iterabwoba witwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

TAGGED:AbabikiraAbarwanyiBoko HaramNigeria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Ya Adrien Niyonshuti Ntiyitabiriye ‘Kibugabuga Race’ Kubera Ibibazo Na Amis Sports
Next Article Urugomero Rwa Rusumo Ruratangira Gutanga Amashanyarazi Mu Ugushyingo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya Yishwe N’Inzoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?