Ababikira Bane Bashimuswe

Abantu bataramenyekana bashimuse ababikira bane ubwo bari baciye mu muhanda w’ahitwa Okigwe-Umulolo bagana ahitwa Okigwe-Enugu muri Leta ya Imo muri Nigeria.

Muri iyi nzira kandi haherutse gushimutirwa abandi bihaye Imana bari mo Pasiteri mu Idini ry’Aba Methodist witwaga Rev Samuel Uche akaba yari ari kumwe n’abandi bihaye Imana bo muri iri dini.

Hashize igihe gito ibi bibaye.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria dukesha iyi nkuru kitwa leadership.ng.

- Advertisement -

Kivuga ko ababikira bashimuswe ari Johannes Nwodo, Christabel Echemazu, Liberata Mbamalu na Benita Agu.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ababikira ba Yezu Umukiza witwa Revd Sister Zita Ihedoro yasabye Abakirisitu gusengera bariya Babikira kugira ngo Imana irebe ko yabarekura bagaruka mu rugo.

Ubuyobozi bwa Leta ya Imo ntacyo buratangaza kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Leta ya IMO ni imwe mu zindi nyinshi zigize Nigeria

N’ubwo nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gikorwa, hari abakeka ko ari abarwanyi ba Boko Haram babikoze.

Uyu mutwe uherutse kubona umuyobozi mushya.

Ni Bakura Sahalaba wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Icyakora hari undi mutwe w’iterabwoba witwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version