Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ababyeyi Batize Ntibabona Uko Basobanurira Abana Iby’Imyirorokere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ababyeyi Batize Ntibabona Uko Basobanurira Abana Iby’Imyirorokere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2023 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Cropped shot of a woman marking off completed tasks on a chore list
SHARE

Umunyeshuri wo muri TTC Kabarore avuga ko imwe mu mpamvu zituma ababyeyi bamwe batabasobanurira iby’imyirorokere ari uko nabo nta bumenyi baba bayifiteho. Asaba ko Leta yajya ibahugura.

Mu mwambaro w’ishuri twasanze yambaye Rukundo Théophile avuga ko iyo umunyeshuri agize amahirwe akavukira kandi agakurira mu muryango w’ababyeyi bize, bimuha uburyo bwiza bwo kumenya byinshi birimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati: “ Ababyeyi benshi ntibize. Ibi bituma batabasha gusobanurira abana babo uko imibiri y’imyororokere yabo ikora. Ugize amahirwe agakurira mu muryango wize aba afite amahirwe menshi yo kuzamenya byinshi abibwiwe n’ababyeyi be”.

Abanyeshuri bo muri TTC Kabarore

Asanga ubumenyi ku babyeyi ari ingenzi.

Ku bana bavuka ku miryango itarize, ibyago byo kwishora mu busambanyi budakingiye biba biri hejuru.

Icyo asaba Leta…

Théophile Rukundo avuga ko ababyeyi bagombye gushyirirwaho uburyo bwo guhugurwa ngo bamenye uko ubuzima bw’imyirorokere buteye.

Atanga urugero rw’uko mu nama z’ababyeyi hajya hatangirwa ibiganiro byibutsa ababyeyi akamaro ko kwigisha abana iby’imyororokere.

Avuga ko ababyeyi iyo bamenye uko SIDA yandura nabo bamenya uko bagira inama abana babo.

Birashoboka ariko ntibihagije…

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera( umwe mu Mirenge y’Akarere ka  Gasabo ifite igice cy’icyaro) witwa Léoncie Mukankurunziza avuga ko icyifuzo cya Rukundo gifite ishingiro.

Asanga gutambutsa ubutumwa mu nteko y’abaturage buvuga uko SIDA yandura  n’uburyo ababyeyi bajya babwira abana iby’ayo ari ibintu byiza ariko bidashoboka ko byahabwa umwanya uhagije.

Kudahabwa umwanya uhagije biterwa n’uko haba hari gahunda zireba imibereho y’abaturage yiganjemo ibibazo ziba zigomba kuganirirwa mu Nteko z’abaturage.

Igihe nacyo ntabwo kiba gihagije kugira ngo buri ngingo iramburwe.

Ati: “ Message mu nteko y’abaturage yatambuka ariko ikibazo ni uko intego yo kugira ngo ababyeyi bige bamenye uko ibya SIDA byose biteye bityo bazabibwire abo bibarutse itagerwaho kandi ari yo yari igambiriwe”.

Mukankurunziza avuga ko icyaba cyiza ari uko abajyanama b’ubuzima bakorana n’abashinzwe imibereho myiza hagashyirwaho gahunda yo kwegera ababyeyi bagasobanurirwa iby’iriya ndwara idakira kandi ihoza umuntu ku miti y’urudaca.

Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2022, Abanyarwanda bipimishije SIDA banganaga na 2,286,931.

Abanduye bangana na 0,70%.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ivuga ko ubwandu bwa SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali kuko iri kuri 1.5%.

Hakurikira Intara y’i Burasirazuba kuko yo ifite 0.58%.

Nyuma y’Intara y’i Burasirazuba, indi Ntara igaragaramo ubwandu bwa SIDA buri hejuru ni iy’iburengerazuba ifite imibare ingana na 0.40%.

Intara y’Amajyaruguru niyo igira ubwandu buke bwa SIDA kuko bungana na 0.38%.

Kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere ni ikibazo henshi ku isi…

Abahanga mu mibanire y’abantu n’imikurire yabo bavuga ko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ari ikibazo gikomeye henshi ku isi.

Ibihugu bifite ababyeyi bahura n’izi mbogamizi ni ibikennye cyangwa ibyiganjemo Abasilamu.

Ababyeyi bo muri ibi bihugu bahura n’imbogamizi z’uko nta bumenyi buhagije baba bafite ku mikurire n’imikorere y’umubiri w’abana babo by’umwihariko n’uwa muntu muri rusange.

Mu bindi bihugu ho haba ikibazo cy’ibyo bita ‘kirazira’ bikumira ababyeyi benshi ntibisanzure ngo bavuge ku ngingo zirebana n’ibitsina ndetse n’imyitwarire ishobora guteza akaga ‘ubikoresheje nabi’.

Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’ababyeyi batize ngo bageze ku rwego rushimishije.

Bituma ubumenyi bafite ku myororokere n’ubuzima muri rusange buba buke kandi Abanyarwanda bavuga ko ‘ntawe utanga icyo adafite’.

Kubahugura kuri iyi ngingo ni ingirakamaro haba kuri bo ndetse no kubo bibarutse.

TAGGED:AbabyeyifeaturedRwandaSIDAUmunyeshuri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Yishwe N’Ikinyobwa Gikozwe Mu Masaka
Next Article Kigali: Bamwe Mu Bashikuza Abantu Ibyabo Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?