Polisi iherutse kugaragaza abantu yafashe batwaye ibinyabiziga byakuwemo cyangwa byagabanyirijwe imbaraga z’utwuma turinganiza umuvuduko. Ni igikorwa ivuga ko ari kibi kuko gishyira mu kaga ubuzima bw’abagenzi.
Abafashwe ni abantu 17 basanzwe ari abashoferi n’abandi bakanika imodoka bakekwaho gufasha mu gukuramo utwo twuma cyangwa gutuma tudakora neza.
Gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bigenwa n’Iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.
Uretse ubujyanama Polisi ikora kugira ngo ibuze abantu gukuramo turiya twuma, Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko abo bigaragaye ko bacomokoye nkana turiya twuma, bashobora kugezwa mu butabera.
Ati: “Bashobora gufungwa kugeza ku mezi atandatu ariko baba bashobora guhabwa andi mahirwe”.
Gufungwa ayo mezi bigenwa n’urukiko nk’uko Rutikanga abivuga.
Avuga ko mu gihe bigaragaye ko umuntu yacomoye utwo twuma ku bushake ashobora kugezwa mu nkiko ku buryo zamuhamya icyo cyaha akaba yafungwa ayo mezi.
Uwo inkiko zakatiye amezi atandatu ntaba agishoboye kongera guhabwa akazi mu nzego za Leta kereka yarahawe ihanagurabusembwa naryo rigenwa n’urukiko.
Igazeti ya Leta Nomero yihariye yo kuwa 16/02/22 niyo igena iby’utugabanyamuvuduko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange iyo bafashwe, bakurikiranwaho gutinyuka bagatwara ikinyabiziga bazi neza ko gifite utwuma kudakora neza.
Kugeza ubu abantu 22 barimo abashoferi 17 nibo bamaze gufatirwa muri iki kibazo.
Imodoka 12 zo mu bigo bitandukanye nizo zafashwe zarakoreweho iryo yicamategeko nk’uko Polisi ibyemeza.
Abenshi mu bakora iryo yicamategeko babikora binyuze mu gushyiraho aka buto ( boutton, button) gatuma imodoka idakurikiza umuvuduko yagenewe, bigakorwa binyuze mu kugakanda ‘kakajya off’.
Iyo kari muri ubwo buryo bwa off imodoka irihuta kurusha umuvuduko yagenewe.
Hari abandi bahuza intsinga bigatuma umuvuduko wagenwe udakurikizwa.
Ikibazo kiba ku bashoferi bajya mu modoka bakayitwara batabanje kugenzura niba akagabanyamuvuduko gakorera ku kigero kahawe.
Ufashwe ahanirwa uburangare, rimwe na rimwe akaba yagirwa inama.
ACP Rutikanga avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uruhare rw’abantu batandukanye mu gukoramo cyangwa kugabanyiriza utugabanyamuvuduko imbaraga twahawe.
Ati: “Abo bantu bose hari kurebwa uko hamenyekana uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse bakoze. Ibi ntabwo birangiriye aha”.
Ubusanzwe imodoka zose zigira ibyuma bigena umuvuduko.
Buri gihugu nicyo kigena umuvuduko imodoka zikigendamo zitagomba kurenza.
Iyo imodoka zigeze mu gihugu, hari akandi kuma kongerwamo kagena umuvuduko ntarengwa.
Ako niko bamwe bakuramo bigatuma kadakorana n’umuvuduko wagenwe bityo imodoka ikiruka cyane.
Ako kuma kaba munsi y’icyuma gituma imodoka ijya mu cyerekezo runaka, icyo bita volant.
Abakora imodoka bagena umuvuduko myinshi idashobora kurenza n’umuvuduko uringaniye ishobora kugenderaho ntibe yiruka cyane ariko nanone ntibe igenda gahoro ku buryo yakerereza abantu.
U Rwanda rwagennye ko imodoka zarwo zitwara abagenzi zitagomba kurenza ibilometero 60 mu isaha.