Ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’ikirenga n’umwungirije, Perezida Kagame yavuze ko abantu barenganya abandi cyangwa bakikubira iby’abandi bakwiye kubireka.
Avuga ko bigomba guhagarara.
Ati:“Umutungo w’Abanyarwanda bose ukwiye kuba uvamo ibibaramira, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo bakawusesagura, na byo bigomba guhagarara. Kandi nta bundi buryo bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko”.
Yakomoje kandi yihaniza abantu bakinisha Politiki.
Yunzemo ati: “Abo bandi bakinisha politiki bakavuga amagambo ari aho, ari abari hanze, ari abari mu gihugu ari abo bafatanyije, … ndetse bikajyamo n’amahanga bigasa n’aho bagiye kubigira ubusa. Ntabwo turi ubusa. Ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Rwose ndagira ngo munyumve. Si ngombwa ngo muzabibone, bishobora no guhagarara abantu batabibonye”.
Yavuze ko n’ubwo igihugu hari aho cyavuye n’aho kimaze kugera, aho kigana na ho hakiri urugendo rurerure kandi ko icyifuzo ari ukuhagera kandi vuba.
Yemeza ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo ibikenewe bigerweho.
Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwari busanzwe buyobora Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko bakoze ibyo bashoboye mu kuruteza imbere.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, nyuma yo kurahira yavuze ko we na mugenzi we bashimiye icyizere bagiriwe cyo kuyobora uru rwego rw’Ubucamanza, agaragariza Umukuru w’Igihugu ko inshingano bahawe bazumva neza kandi bazazisohoza uko bikwiye