Abo mu Ishyaka ry’Abademukarate bo Nteko ishinga amategeko ya Amerika barenga 20 banditse ibaruwa barayisinya basaba Perezida Donald Trump kwemera ko Palestine iba igihugu kigenga byuzuye.
Ikinyamakuru Axios kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko uyu mushinga ushyigikiwe n’Abademukarate benshi kandi bo bemeza ko Palestine yigenga, ifite ubuyobozi buhamye ari yo yaba igisubizo cyiza mu gukumira ko Gaza iba indiri y’abantu nka Hamas.
Kimwe mu bika bigize iyo nyandiko nk’uko Axios ibivuga kivuga ko bikwiye ko Palestine yigenga kandi na Israel ikabyemera ityo.
Ikindi ni uko abo Banyamerika bo mu Nteko ishinga amategeko bavuga ko iki ari igihe nyacyo cyo gutuma Palestine yigenga kugira ngo byibura izabe igisubizo ku nzara iri kwica abaturage bayo barimo n’abana.
Politico nayo ivuga ko mu bagize ishyaka ry’Abademukarate hari bamwe mu basanzwe bemera amahame ya Israel batangiye kutemeranya nayo mubyo ikorera muri Gaza.
Bavuga ko babitewe ahanini n’amashusho babonye y’abana bazingamye kubera inzara yabazonze.
Umwe muri bo ni Ritchie Torres.
Avuga ko igihe kigeze ngo amahanga ahagurukire rimwe yamagane ibyo Israel iri gukora muri Gaza kuko bitera abana b’inzirakarengane guhitanwa n’inzara.
Icyakora yemeza ko n’ubwo ibyo bibabaje, bitatuma atezuka k’ugushyigikira ibyo Israel ikora yirwanaho.
Mu minsi yatambutse, hari Abademukarate basabye ko Amerika ihagarika guha intwaro Polisi ya Israel, ikintu gishya gitangajwe kuva intambara ya Gaza yatangira.
Ikibazo Abademukarate bahura nacyo ni uko ibyifuzo byabo bidatambuka mu Nteko kuko abenshi ari Abarepubulikani.