Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abadepite Ba Uganda Barashaka Miliyoni 30$ Zo Kugura Imodoka Nshya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abadepite Ba Uganda Barashaka Miliyoni 30$ Zo Kugura Imodoka Nshya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2021 7:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sosiyete Sivili yo muri Uganda yanenze Leta ko yemeye guha buri Mudepite ibihumbi56$ ni ukuvuga miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo agure imodoka nshya.

Abagize sosiyete sivili ya Uganda bavuga ko bidakwiye ko Leta itanga amafaranga angana kuriya ngo ahabwe abantu bake mu gihe igihugu gihanganye n’ingaruka za COVID-19.

Amafaranga yose hamwe bariya badepite bazahabwa arakabakaba miliyoni 30 $.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitwa Anet Nana Namata yabwiye Al Jazeera iti:  “ Ntibikwiye ko muri ibi bihe igihugu kiri mu bukene no guharanira kwivana mu ngaruka za COVID-19 ko abayobozi bigabagabanya amafaranga angana kuriya! Abaturage inzara irababaga amagara mu gihe abanyapolitiki bigabagabanya amafaranga yaturutse mu misoro y’abaturage.”

Umuturage ufite imibereho iciriritse yinjiza umushahara uri hagati ya $28 na $75 ku kwezi.

Indi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitwa Moses Isooba ivuga ko ikindi kibabaje ari uko abaturage muri iki gihe bisa n’aho bari gusabwa gutanga amafaranga yo gufsha Leta kugura inkingo za COVID-19.

Kuri we, ariya mafaranga yagombye gukoreshwa mu kwita ku baturage 500 000 batishoboye kurusha abandi, nabo bakabona inkingo n’ibindi bakeneye mu buzima bw’iki gihe butoroshye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda witwa Ofwono Opondo avuga ko abo muri Sosiyete sivili bari kwigiza nkana kuko basanzwe bazi neza ko Abadepite bahabwa amafaranga yo kugura imodoka nshya zo kubafasha mu kazi.

Opondo ngo ntiyumva impamvu z’uko muri iki gihe ari bwo byabaye ikibazo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Bwana Ofwono Opondo

Mu mwaka wa 2018 nabwo Abadepite bahawe ariya mafaranga ariko byarakaje abaturage bituma bamwe binjira ku ngufu mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ariko Polisi iza kuhabirukana ‘shishi itabona.’

Kugeza ubu Uganda ituwe n’abaturage miliyoni 45, muri bo 91,710 banduye COVID-19, ihitana abantu 2,496.

Muri miliyoni 45 z’abatuye kiriya gihugu, abagera kuri miliyoni imwe bakingiwe kiriya cyorezo.

TAGGED:featuredImpimbirimbanyiLetaOpondoUburenganziraUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakurikiranira Hafi Nyiragongo Baratanga Umuburo!
Next Article Umunyarwanda W’Imyaka 15 Yiciwe Mu Bongereza Atewe Ibyuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?