Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Rwiyemezamirimo Dubai Yanze Kuburana

Published

on

Umunyemari Dubai( amazina ye ni Jean Nsabimana) yaraye abwiye urukiko ko atari buburane  kubera ko  atamenyeshejwe mbere italiki y’urubanza ngo yitegure.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, ni bwo abantu batanu bareganwa na Dubai bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bose babwiye urukiko ko bataburana kubera ko batiteguye.

Abo ni  Nsabimana Jean( Dubai), Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Dubai yavuze ko atiteguye kuburana kubera ko atabimenyeshejwe mbere bityo ko atabonye umwanya wo gutegura urubanza.

Yasabye ko rwahabwa indi taliki kugira ngo arutegure neza. Ubushinjacyaha nabwo bwemeye izo nzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Dubai.

Urukiko rwemeje ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, saa tatu za mu gitondo.

Ibyaha bakurikiranyweho ni ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Itegeko riteganya ko uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw5 .

Baregwa kandi icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 5  na miliyoni Frw 10.

Mu idosiye baregwamo harimo abazahanwa nk’abafatanyacyaha muri icyo cyaha hakurikijwe ingingo ya 85 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umufatanyabikorwa ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Idosiye ya Dubai yeguwe nyuma y’uko yubatse inzu mu Mudugudu  nyuma bikagaragara ko zari zisondetse.

Imvura yaraguye zirahirima.

Icyakora inzego ntizabitinzeho cyane kugeza ubwo Perezida Kagame abigarutseho ubwo yarangizaga Itorero rya Barushingwangerero.

Perezida Kagame niwe watumye ikibazo cy’inzu za Dubai zisondetse gihagurukirwa

Yabajije abari aho impamvu ituma umuntu akora ibyo yishakiye bigira ingaruka ku bandi ntihagire ugira icyo abikoraho, ahubwo abantu bakabirebera.

Nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje iki kibazo ni bwo inzego zatangiye gukora iperereza ndetse abantu batanu baza gutabwa muri yombi.

Bisa n’aho iyo Perezida Kagame atabikomozaho, ntacyo byari bibwiye inzego!