Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafana 15 Bafatiwe Ku Mukino Wa APR FC na Rayon Sports
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abafana 15 Bafatiwe Ku Mukino Wa APR FC na Rayon Sports

Last updated: 24 November 2021 10:42 am
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu 15 bafatiwe kuri Stade ya Kigali bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ubwo bitwazaga ibyemezo by’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 bikekwa ko ari ibyiganano.

Wari umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Taarifa ko abantu batandukanye uretse kuba barimo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo no gukora ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

Yasabye Abanyarwanda kubyirinda kuko baburiwe mbere y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru itangira cyangwa se ibitaramo, aho mu bisabwa harimo kuba warikingije COVID-19 kandi ukaba wipimishije bikagaragara ko utanduye.

Yagize ati “Babireke, bamenye ko bazafatwa kuko barimo gukora icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”

Yavuze ko n’ababikora ku yindi mikino igihe nikigera bazafatwa.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, APR FC yahise amanota icyenda mu mikino itatu, yuzuza imikino 40 mu Rwanda idatsindwa.

Rayon Sports yo iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, yagumanye amanota arindwi mu mikino ine.

Itegeko riteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Rinavuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

 

 

TAGGED:APR FCCOVID-19featuredRayon Sports
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Yagiranye Ibiganiro Na Papa Francis
Next Article Abaminisitiri Basabye Ko Abadepite Ba EALA Bagabanywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?