Abafana 15 Bafatiwe Ku Mukino Wa APR FC na Rayon Sports

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu 15 bafatiwe kuri Stade ya Kigali bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ubwo bitwazaga ibyemezo by’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 bikekwa ko ari ibyiganano.

Wari umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Taarifa ko abantu batandukanye uretse kuba barimo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo no gukora ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

Yasabye Abanyarwanda kubyirinda kuko baburiwe mbere y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru itangira cyangwa se ibitaramo, aho mu bisabwa harimo kuba warikingije COVID-19 kandi ukaba wipimishije bikagaragara ko utanduye.

- Advertisement -

Yagize ati “Babireke, bamenye ko bazafatwa kuko barimo gukora icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”

Yavuze ko n’ababikora ku yindi mikino igihe nikigera bazafatwa.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, APR FC yahise amanota icyenda mu mikino itatu, yuzuza imikino 40 mu Rwanda idatsindwa.

Rayon Sports yo iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, yagumanye amanota arindwi mu mikino ine.

Itegeko riteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Rinavuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version