Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafana Ba Rayon Na APR Bakurikiranyweho Guhimba Ibyemezo By’Uko Batanduye COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abafana Ba Rayon Na APR Bakurikiranyweho Guhimba Ibyemezo By’Uko Batanduye COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2021 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24, Ugushyingo, 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abafana ba Rayon Sports na APR FC iherutse gufata ibakurikiranyeho guhimba ibyemezo by’uko batanduye COVID-19 kugira ngo binjire mu mukino waraye uhuje aya makipe.

Umukobwa  ufana Rayon Sports n’umuhungu ufana APR FC nibo bavuze mu izina rya bagenzi babo bagera kuri 15 baraye bafatanywe.

Uyu mukobwa yafashwe kuri uyu wa Kabiri

Umukobwa yavuze ko yageze ku kibuga ahasanga umuntu wari wahageze mbere kugira ngo ahe abantu  butumwa bwitiriwe RBC kandi atari byo.

Ati: “ Narahageze umuntu ubutumwa bw’uko nipimishije mbona burasobanutse kuko bwari buriho ikirango cya RBC ndabwakira muha ku mafaranga. Sinari nzi ko buriya butumwa ari ubukorano.”

Uyu mukobwa ukiri muto wari wambaye umupira n’agapfukamunwa by’abafana ba Rayon Sports yavuze ko aramutse ababariwe atazongera gushaka kubona ibintu mu buryo budakurikije amategeko.

Yagiriye bagenze inama yo kuzibukira imyitwarire nk’iriya kuko ibashyira mu kaga ku gufungwa bakurikiranyweho kwica amategeko.

Umufana wa APR FC

Umusore usanzwe ufana APR FC we yavuze ko asanzwe ari umumotari kandi ko ngo uwamukoreye buriya butumwa yamuhaye Frw 1000 yo kumugurira Mutzïg mu rwego rwo kumushimira.

Ngo yabonye ubutumwa uriya mugabo yamuhaye buriho RBC yumva ko buciye mu mucyo arabwakira arinjira.

Polisi iti: ‘Bakoze amakosa bayazi neza’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bagomba kuzasobanura icyatumwe bica nkana amabwiriza yo kwipimisha icyorezo COVID-19 bagahitamo kwinjira mu kibuga bazi neza ko batipimishije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abazahimba ibisubizo bya COVID-19 bazabihanirwa

CP Kabera: “ Birumvikana ko bariya bantu birengagije nkana ko batipimishije bahitamo kwinjira mu kibuga. Inzego zibishinzwe zizabakurikirana nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Yibukije abaturage muri rusange ko bagomba kwirinda kwica amategeko n’amabwiriza byo kwirinda COVID-19 cyane cyane muri ibi bihe ibirori hafi ya byose byafunguwe.

Icyo amategeko ateganya…

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ivuga ko  umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 281: Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa

Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:APRCOVID-19featuredKaberaRayonRBCUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayoboye Igitero Cyishe Abaturage Mu Kinigi Basabiwe Gufungwa Burundu
Next Article Kagame Yagaragaje Ibintu Bine Inteko Zishinga Amategeko Za Afurika Zikwiye Kwitaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?