Abafana Ba Rayon Na APR Bakurikiranyweho Guhimba Ibyemezo By’Uko Batanduye COVID-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24, Ugushyingo, 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abafana ba Rayon Sports na APR FC iherutse gufata ibakurikiranyeho guhimba ibyemezo by’uko batanduye COVID-19 kugira ngo binjire mu mukino waraye uhuje aya makipe.

Umukobwa  ufana Rayon Sports n’umuhungu ufana APR FC nibo bavuze mu izina rya bagenzi babo bagera kuri 15 baraye bafatanywe.

Uyu mukobwa yafashwe kuri uyu wa Kabiri

Umukobwa yavuze ko yageze ku kibuga ahasanga umuntu wari wahageze mbere kugira ngo ahe abantu  butumwa bwitiriwe RBC kandi atari byo.

Ati: “ Narahageze umuntu ubutumwa bw’uko nipimishije mbona burasobanutse kuko bwari buriho ikirango cya RBC ndabwakira muha ku mafaranga. Sinari nzi ko buriya butumwa ari ubukorano.”

- Advertisement -

Uyu mukobwa ukiri muto wari wambaye umupira n’agapfukamunwa by’abafana ba Rayon Sports yavuze ko aramutse ababariwe atazongera gushaka kubona ibintu mu buryo budakurikije amategeko.

Yagiriye bagenze inama yo kuzibukira imyitwarire nk’iriya kuko ibashyira mu kaga ku gufungwa bakurikiranyweho kwica amategeko.

Umufana wa APR FC

Umusore usanzwe ufana APR FC we yavuze ko asanzwe ari umumotari kandi ko ngo uwamukoreye buriya butumwa yamuhaye Frw 1000 yo kumugurira Mutzïg mu rwego rwo kumushimira.

Ngo yabonye ubutumwa uriya mugabo yamuhaye buriho RBC yumva ko buciye mu mucyo arabwakira arinjira.

Polisi iti: ‘Bakoze amakosa bayazi neza’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bagomba kuzasobanura icyatumwe bica nkana amabwiriza yo kwipimisha icyorezo COVID-19 bagahitamo kwinjira mu kibuga bazi neza ko batipimishije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abazahimba ibisubizo bya COVID-19 bazabihanirwa

CP Kabera: “ Birumvikana ko bariya bantu birengagije nkana ko batipimishije bahitamo kwinjira mu kibuga. Inzego zibishinzwe zizabakurikirana nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Yibukije abaturage muri rusange ko bagomba kwirinda kwica amategeko n’amabwiriza byo kwirinda COVID-19 cyane cyane muri ibi bihe ibirori hafi ya byose byafunguwe.

Icyo amategeko ateganya…

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ivuga ko  umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 281: Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa

Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version