Abafana Bemerewe Kwitabira Imikino Ya BAL 2021 Muri Kigali Arena

Nyuma y’igihe abafana batinjira muri stade ngo barebe imikino imbonankubone kubera icyorezo cya COVID-19, irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, ryatanze aya mahirwe ku mikino izabera muri Kigali Arena ku wa 16-30 Gicurasi.

Ni ryo rushanwa rya mbere rigiye kuba ryitabiriwe n’abafana, guhera muri Werurwe umwaka ushize ubwo imikino yasubikwaga, ikagenda ikomorerwa gahoro gahoro ariko hagashyirwaho ingamba zihariye zigomba kubahirizwa.

Iri rushanwa rizafungurwa ku Cyumweru Patriots BBC yakira Rivers Hoopers yo muri Nigeria, guhera saa kumi z’umugoroba.

Muri uyu mukino bigaragara neza ko abafana bazabasha kuwureba imbonankubone, ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera.

- Advertisement -

Amatike arimo gucuruzwa hifashishijwe application ya telefoni, TiCQet, bigaragara ko iya make igura 5000 Frw mu gihe iyisumbuyeho ari 7500 Frw bitewe n’umwanya wahisemo. Hari n’izigura 10.000 Frw.

Mbere yo kugura itike, umuntu agaragarizwa ko mubyo asabwa ngo azitabire umukino harimo kuba yitwaje indangamuntu n’icyemezo kigaragaza ko yapimwe COVID-19 mu masaha atarenze 48, bikagaragara ko ari muzima. Igipimo gitanga ibisubizo byihuse kiremewe.

Muri icyo gihe nta biribwa cyangwa ibinyobwa bizaba byemewe muri Kigali Arena, ndetse abantu bazaba bafite ibimenyetso nk’ibya COVID-19 bashishikarizwa kuzaguma mu rugo.

Abantu basabwa kuzaba bambaye udupfukamunwa neza, kandi hagati y’umuntu n’undi hakazajya hasigaramo metero ebyiri.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version