Kuri uyu wa 24, Mata, 2022 Abafaransa baba mu Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baba hirya no hino ku isi mu matora y’Umukuru w’igihugu cyabo. Abahatanira uyu mwanya ni Marine Le Pen na Emmanuel Macron.
Ku byerekeye amatora ari kubera i Kigali, abaturage bari gutorera muri Ambasade y’u Bufaransa, Perezida w’itora ni Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda witwa Antoine Anfré
Umuturage uri kujya gutora aragera abo ahasanze bakagenzra niba yujuje ibisabwa uwemerewe gutora, ubundi agahabwa urupapuro rw’itora akandika ho uwo atoye.
Nyuma arujyana mu cyumba agashyira mu gasanduku k’itora.
Mu minsi yashize, hari imibare yerekanaga ko Emmanuel Macron ari we uri imbere mu majwi ukurikije uko abaturage babibonaga.
Icyakora ntabwo yarushaga Marine Le Pen amanota menshi.
Ikindi ni uko no mu mwaka wa 2017 ari uko byari bimeze.
Umubano Wa Putin N’Abakandida Mu Matora Ya Perezida W’u Bufaransa Ushobora Guhindura Ibintu