Connect with us

Mu mahanga

CP Bizimungu Yagizwe Umuyobozi W’Abapolisi Bose Bari Mu Butumwa Muri Centrafrique

Published

on

Isangize abandi

Komiseri wa Polisi Christophe Bizimungu yageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique, aho yatangiye inshingano zo kuyobora abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA.

CP Bizimungu yasimbuye Umufaransa Major General Pascal Champion, wayoboraga abo bapolisi guhera mu 2019. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifiteyo abapolisi benshi.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Mankeur Ndiaye, yifashishije Twitter aha ikaze CP Bizimungu nk’umuyobozi mushya wa UNPOL muri Centrafrique.

Yakomeje ati “Ubunararibonye bwe buzaba ingirakamaro mu gukemura ibibazo bijyanye n’inshingano za @UNPOL.”

Yanashimiye Commissaire Divisionnaire Habi Garba wari umaze amezi atatu ayobora aba bapolisi by’agateganyo.

CP Bizimungu amaze igihe ayobora Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze.

Mu 2008 nibwo yinjiye muri Polisi avuye mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe yari Major. Yahise agirwa umuyobozi w’Ishami ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, ryitwaga CID.

Yanayoboye Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

 

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version