Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafatabuguzi Ba MTN Bakomeje Kwiyongera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abafatabuguzi Ba MTN Bakomeje Kwiyongera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2024 7:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
MTN irashaka kuzamura urwego itangamo serivisi
SHARE

Raporo y’Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda (iri mu Cyongereza) igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024 abafatabuguzi bacyo biyongereyeho 5,3% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize. Ubu bageze kuri miliyoni 7.6, abakoresha serivisi za Mobile Money biyongera ku rugero rwa 13.4%, ubu bageze kuri miliyoni 5.2.

Gusa kuba  abafatabuguzi bariyongereye ntibyabujije ko amafaranga MTN yacuruje yose hamwe mbere yo gukuramo imisoro n’ibindi bisabwa yagabanutseho 22.6% agera kuri miliyari Frw 65.7.

Bivuze ko yahombye agera kuri miliyari Frw 10.9 nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’igabanuka rya 232.4% mu mafaranga iki kigo cyari kinjije mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2023.

Icyo gihombo cyakomotse ku igabanuka ry’igicuruzo rusange n’ubukode bw’ahari iminara n’ibikorwa remezo byayo byazamutse.

Raporo y’iki kigo kandi yerekana ko amafaranga cyinjizwa binyuze muri serivisi yiyongereyeho 1.6%, ariko aturuka mu guhamagarana yo yagabanutse ku ijanisha rya 21.4% muri iki gihembwe kuko yageze kuri miliyari Frw 51 avuye kuri miliyari Frw 65,9  mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wari wabanje.

Abakoresha murandasi ya  MTN Rwanda bayinjirije miliyari Frw 33, mu gihe mu gihembwe nk’iki mu mwaka wari wabanje bari binjije miliyari 33,8 Frw, bigaragaza igabanuka rya 1.9%.

Ubwiyongere bw’abakoresha serivisi za Mobile Money bwatanze umusaruro mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa  2024 kuko iyi serivisi yinjije miliyari Frw 83,9 bigaragaza izamuka rya 29.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2023.

Izindi serivisi zitangwa na kiriya kigo gifite icyicaro gikuru-ku rwego rw’isi- muri Afurika y’Epfo zayihombeje ku rugero rwa 5.9%, aho zinjije miliyari Frw  20,3 ugereranyije na miliyari 21,6 Frw zari zinjije mu gihembwe n’iki cy’umwaka wa  2023.

Raporo MTN Rwanda yatangaje igaragaza ko igabanuka ry’amafaranga yinjiza binyuze mu guhamagarana ryaturutse ku cyemezo cyafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) cyo gukuraho ikiguzi cy’inyongera ibigo byishyuzanyaga ku bafatabuguzi bahamagarana bakoresheje imirongo itandukanye (Mobile Termination Rate).

Ni icyemezo cyatumye sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2023 zigomba kumara umwaka wose nta yishyuza indi ku mufatabuguzi wahamagaye akoresheje imiyoboro yayo.

Hejuru y’iki  hiyongeraho ibiciro byo guhamagarana hagati y’abafatabuguzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byahujwe (One Network Area Region) ku buryo hakirwa telefone nyinshi zihamagara cyangwa zohereza ubutumwa bugufi ku bafatabuguzi ba MTN Rwanda by’umwihariko muri Uganda na Sudani y’Epfo.

Amakuru ahari ni uko muri Nzeri 2024, RURA yemeye gutangira gufata abahamagara baturutse mu bihugu bya EAC nk’abatari imbere mu gihugu, kandi  ibigo by’itumanaho biri kwigira hamwe uko byagena igiciro bazishyuza ibigo by’itumanaho mu gihe abafatabuguzi babyo bahamagaye mu Rwanda bakoresheje imiyoboro y’ibigo bikorera yo.

MTN kandi isobanura ko igabanuka ry’abakoresha murandasi yayo ryatewe na gahunda yo kunganira abaturage ngo babone telefone zigezweho (smartphone) yatangijwe ariko hagatangwa izidakoresha internet ya MTN Rwanda.

Icyakora hahise hafatwa  ingamba zo korohereza abafatabuguzi bayo na bo kugira ngo babone smartphones zishobora gukoresha murandasi ya MTN Rwanda, bituma izikoresha uyu murongo ziyongeraho 39.0% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka ushize.

Abakoresha murandasi y’igisekuru cya kane (4G) bo biyongereyeho 151%, bagera kuri miliyoni 1.7, n’abakoresha iyo mu ngo biyongeraho 25.3%.

MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ibishoboka byose igakomeza kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye.

Ibi biri muri gahunda y’ibikorwa ya 2025.

Ubuyobozi bw’iki kigo, ku rundi ruhande, busaba RURA kureba uko hashyirwaho ikiguzi kitaremereye ku bafatabuguzi bahamagara bakoresheje imirongo inyuranye.

TAGGED:featuredIfatabuguziIkiguziMTNMurandasiRURAtelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FERWAFA Igiye Gutaha Hoteli Yayo Imaze Imyaka 7 Yubakwa
Next Article Putin Ati: “ Trump Nampamagara Nzamwitaba”
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?