Abagaba B’Ingabo Za Brazil Beguriye Rimwe

Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro yugarijwe n’ikibazo cya Politiki gishobora gutuma na we yegura. Abagaba b’ingabo ze haba uw’izo mu kirere, ku butaka no mu mazi beguriye rimwe.

Bivugwa ko byatewe n’uko abasirikare barakariye ko yanze gushyira abaturage muri Guma Mu Rugo mu rwego rwo kubarinda COVID-19. Ikindi ni uko ngo abasirikare badashaka ko akomeza gukoresha igitugu ku ngabo nk’uko BBC yabitangaje.

Kugeza ubu COVID -19 imaze kwica abaturage 314.000 muri Brazil.

Ku munsi mu gihugu cye handura abantu bagera ku 3780.

- Advertisement -

Bolsonaro yavuze ko atashyira abaturage muri Guma Mu Rugo kuko ngo ‘byahungabanya ubukungu’ kurusha COVID-19 ubwayo.

Icyakora yari aherutse kuvuga ko uyu mwaka azatangira kwemera ko abaturage be bakingirwa, ubuzima bugasubira ku murongo.

Brazil yarangije gukingira 8% by’abayituye, ni ukuvuga ko imaze gukingira miliyoni 17.7 by’abaturage bayo.

Umwe mu bahanga mu by’ibyorezo avuga ko afite ubwoba ko ubwandu bwa COVID-19 muri Brazil ari ikibazo cyuharije isi muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version